skol
fortebet

Uganda:Umugabo wakubise urushyi Minisitiri bari mu Misa yahawe igihano gikomeye

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Michael Okurut wakubise urushyi Minisitiri ushinzwe imirimo muri Guverinoma ya Uganda ubwo bari mu misa mu Kiliziya, yatawe muri yombi na Polisi ndetse ubu yatangiye gukorwaho iperereza.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 39 yakubise uyu munyapolitiki ari n’Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda kuri iki cyumweru ubwo bari mu gitambo cya misa kuri iki Cyumweru muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Micahael yo muri Paruwasi ya Wera.

Umuvugizi wa Polisi muri Kyoga y’Iburasirazuba, Oscar Gregg Ageca, yavuze ko icyatumye uyu mugabo akubita Minisitiri kitaramenyekana.

Yagize ati “Okurut Micheal yaje mbere nk’abandi bakristu bose ubundi arapfukama arasenga, ubwo yahagurukaga mu buryo butunguranye yakubise urushyi Minisitiri wari uri kumuramutsa [amwifuriza umugisha w’Imana].”

Oscar Gregg Ageca yatangaje ko uyu mugabo wakubise urushyi Minisitiri, yahise afatwa n’abarinzi b’uyu munyapolitiki ubundi bakaza kumushyikiriza Polisi ubu ikirego cye kikaba cyaratangiye gukurikiranwa kuri stasiyo ya Wera.

Polisi ya Uganda, ivuga ko ntakibazo kizwi cyari kiri hagati y’uyu mugabo na Minisitiri yakubise urushyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa