skol
fortebet

Uganda: Umugore afunzwe azira kugaburira umwana inshinge 46

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 06, May 2026

Uganda: Umugore afunzwe azira kugaburira umwana inshinge 46

Sponsored Ad

skol

Umugore w’imyaka 45 wo muri Uganda, Juliet Tushabeomwe, yafunzwe nyuma yo guhatiriza umwana w’imyaka umunani abereye mukase kumira inshinge 46 zifashishwa mu kudoda.

Uyu mugore yafunzwe ku wa 1 Gicurasi 2026, nyuma y’uko ibitaro bibonye inshinge mu nda y’uyu mwana.

Mbere yo kujyanwa ku bitaro, uyu mwana yamaze igihe ataka mu nda. Nyirasenge witwa Birungi Eunice ni we wafashe icyemezo cyo kumujyanira abaganga kugira ngo bamusuzume.

Nyuma yo kumucisha mu byuma birimo X-ray na CT-Scan bikabona izi nshinge, byahise bimwohereza ku bitaro bikuru bya Mbarara.

Abaganga bo mu bitaro bikuru bya Mbarara ni bo babaze uyu mwana, bamukuramo inshinge 46.

Bivugwa ko Tushabeomwe yahaye uwo mwana izo nshinge mu gihe cy’ibyumweru bibiri, aho yazizingiraga mu mpapuro, akamutegeka kuzirya, akamuha n’igikoma cyo kuzimanuza.

Se w’uwo mwana, Twinomugisha Simon, yabwiye Polisi ko icyo umugore yapfaga n’uwo mwana ari uko uwo mwana yavuganaga na nyina, mukase atabishaka.

Ati "Umugore wanjye ntabwo ashaka ko umwana wanjye avugana na nyina. Yambwiye ko ngomba kumuhagarika cyangwa akazamwirukana agasanga nyina.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa