skol
fortebet

Uganda: Umuhungu w’umuherwe Sudhir Ruparelia, yasezeweho bwa nyuma

Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi, umuryango, inshuti, n’abayobozi batandukanye bahuriye ku irimbi ry’Abahindu rya Lugogo bagiye gusezera bwa nyuma kuri Rajiv Ruparelia, umuhungu w’umuherwe Sudhir Ruparelia akaba n’icyamamare mu marushanwa yo gusiganwa ku modoka, witabye Imana ku wa 03 Gicurasi afite imyaka 35.

Sponsored Ad

Mu buhamya bwuzuyemo amarangamutima bwatanzwe muri uyu muhango na Dr. Sudhir Ruparelia, umuherwe akaba na se wa Rajiv, yashimye umuhungu we, amuvuga nk’umuntu w’ikitegererezo, umunyempano, kandi w’umutima mwiza, wasize urwibutso mu buzima bw’abantu bose yahuye na bo.

Yagize ati: "Nk’umubyeyi, nababajwe bikomeye n’urupfu rw’umuhungu wanjye, ariko kandi nuzuye ishema ry’uko namubyaye. Icyo nzahora nibuka cyane ni uburyo yari yuzuye imbaraga, imbaraga zabashaga guhindura buri kimwe, kuzamura ibitekerezo mu bantu, no gutanga ikizere aho yanyuraga hose."

Yavuze kandi ko Rajiv yari umuntu wicishaga bugufi ariko wita cyane ku bana batishoboye, aho yabafashaga kwiga kuva ku mashuri abanza kugeza muri kaminuza, atanga atari ugutanga amafaranga gusa, ahubwo n’ubujyanama kuri bo.

Uretse umuryango wa Rajiv Ruparelia na Perezida Museveni n’umugore we bamugeneye ubutumwa. Mu butumwa bwa Perezida Museveni, bwatanzwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among, we na Madamu we Janet Museveni bagaragaje ko batewe agahinda kenshi n’urupfu rwa Rajiv Ruparelia.

Mu butumwa bwa Perezida Museveni n’umugore we. "Kuri Guverinoma ya Uganda, ishyaka rya NRM, ndetse no ku giti cyanjye, Mama Jeannette nanjye twihanganishije Dr. na Madamu Sudhir Ruparelia ku bwo kubura umwana wanyu mwakundaga cyane."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa