skol

Uganda: Umunyarwandakazi yahamijwe umugambi wo gucucura banki arenga miliyoni 280 Frw

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2026

featured-image

Umunyarwandakazi Elizabeth Mbabazi, yakatiwe n’urukiko rwo muri Uganda gufungwa amezi atandatu, nyuma yo kumuhamya uruhare mu mugambi wo kwiba Stanbic Bank amashilingi miliyoni 725 (arenga miliyoni 280Frw).

Elizabeth Mbabazi yakatiwe n’Urukiko rwa Buganda mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko bigaragaye ko yagize uruhare muri uyu mugambi w’ubujura bwari kwibasira ishami ry’iyi banki riherereye mu nyubako ya Acacia Mall i Kampala.

Uyu mugore wari usanzwe acuruza ibikoresho by’abanyeshuri yahamijwe ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira undi muntu no kugerageza kwiba.

Ibi byaha byose bikomoka ku kuba yari umwe mu bantu bagerageje kubikuza amafaranga arenze ayo bafite bakoresheje inyandiko mpimbano zirimo indangamuntu aho yari yiyise Enid Kukunda.

Umugambi w’aba bantu barimo Mbabazi waje gutahurwa mbere y’uko babikuza aya mafaranga.

Mu rubanza, Mbabazi yemeye uruhare rwe muri ubu bujura, ndetse yemera gutanga ubuhamya bwose bugendanye n’umugambi bari bafite.

Yavuze ko yashowe muri ubu bujura n’umwe mu bo bafatanywe witwa Flower Njawuzi, wari wamwijeje ko azamuha kuri aya mafaranga.

Yakomeje avuga ko we atari azi ko inyandiko bari gukoresha ari impimbano kuko atazi gusoma neza.

Ati “Nijejwe ko nzahabwa amashilingi miliyoni 10 umugambi wose iyo uza kugenda neza.”

Mbabazi yavuze ko muri iri tsinda ryagerageje ubujura uwo yari azi ari Njawuzi gusa.

Abandi baregwa barimo Faridah Kobusingye, Flower Njawuzi na Joel Mucunguzi bo banze kwemera icyaha, ndetse urubanza rwabo ruracyakomeje, aho biteganyijwe ko bazaburanishwa ku wa 13 Mata 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa