Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, ubuyobozi bushinzwe ibikoresho bwamuhaye inkweto z’akazi zifite ibice 17 ku bipimo bya Leta zunze ubumwe za Amerika (US), bivuze ko zifite nibura sentimetero 33 z’uburebure. Ukoresheje ibipimo byo mu Burayi (EU), izo nkweto zifite ibice 52.
Ni inkweto nini cyane bidasanzwe, kuko usanga inkweto z’abagabo nini ziganje mu bice 10 na 11 (US) cyangwa 42 na 43 (EU).
Polisi ya Uganda yavuze ko kuva yinjiye mu gipolisi, PPC Olepus yagize ikibazo cyo kubura inkweto (…)
Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, ubuyobozi bushinzwe ibikoresho bwamuhaye inkweto z’akazi zifite ibice 17 ku bipimo bya Leta zunze ubumwe za Amerika (US), bivuze ko zifite nibura sentimetero 33 z’uburebure. Ukoresheje ibipimo byo mu Burayi (EU), izo nkweto zifite ibice 52.
Ni inkweto nini cyane bidasanzwe, kuko usanga inkweto z’abagabo nini ziganje mu bice 10 na 11 (US) cyangwa 42 na 43 (EU).
Polisi ya Uganda yavuze ko kuva yinjiye mu gipolisi, PPC Olepus yagize ikibazo cyo kubura inkweto zimukwira kubera ikirenge kinini bidasanzwe, bikamubangamira mu kazi ke.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi ya Uganda, AIGP James Apora, yavuze ko ikibazo cy’uyu mupolisi ari kimwe mu bikomeye bari bafite kijyanye n’imibereho myiza, bituma bamutumiriza inkweto zihariye ku ruganda.
Yakomeje ati “Ntabwo twakwemera ko umwe mu bakozi bacu akomeza gukora adafite inkweto zimukwiriye. Ikibazo cye cyaduhumuye amaso kugira ngo tubashe gukurikirana ibibazo biza ari umwihariko bijyanye n’imibereho y’abofisiye bacu. Ndamushimira ko yakomeje kwihangana kandi ntiyigere yumva ko polisi yamwibagiwe.”
PPC Olepus yashimiye Polisi ya Uganda, avuga ko kumushyikiriza inkweto zakozwe hitawe ku bunini bw’ikirenge cye ari ikintu gikomeye kuruta guhabwa inkweto, ahubwo ari ikimenyetso ko urwego akorera ruha agaciro kandi rwita ku bakozi barwo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *