Uganda: Umusirikare yarashwe agerageza kwinjira muri ‘stade’ atishyuye
Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026
Umusirikare mu Ngabo za Uganda, Mbaale Akugizibwe, yarashwe arapfa nyuma yo kunanirwa kwishyura amashilingi 2000 yo kwinjira muri stade ngo akurikirane umukino w’umupira w’amaguru wabereye mu Mujyi wa Kyaterekera.
Ibyo byabaye mu gihe abafana binjiraga muri stade bagiye gukurikirana umukino wahuje Super Lions FC na Lyanda Fc aho buri wese yasabwaga kwishyura amashilingi 2.000.
Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, ku kibuga cy’Umupira w’Amaguru cy’ishuri ribanza rya St. Peter’s Catholic Primary School.
Ibitangazamakuru byagaragaje ko Akugizibwe atari afite amafaranga yo kwinjira muri stade ashaka kwinjirira ubuntu, ibyatumye umwe mu bari gucunga umutekano amurasa ubwo yageragezaga kumurwanya.
Mbaale wari wambaye imyenda ya gisivile, we yavugaga ko yari yishyuye mbere akaza gusohoka agiye kuvugana na nyina, ariko bakamusaba ko kugira ngo yinjire bimusaba kongera kwishyura kuko nta cyagaragazaga ko yari yishyuye na mbere.
Umuvugizi wa Polisi muri ako gace, SP Julius Allan Hakiza, yavuze ko uwo musirikare yashatse kurwana n’ushinzwe umutekano mu gihe cyo kwinjira, byatumye ahita amurasa agapfa.
Hakiza yatangaje ko ukekwaho kurasa yamaze kwishyikiriza polisi ndetse n’imbunda yakoresheje yamaze kuyitanga. Kuri ubu ikirego cyatangiye gukurikiranwa.
Umwe mu babonye ibyo biba ni Kato Semei, wavuze ko umupolisi yabanje gukubita urushyi Mbaale atabanje no gukora ubugenzuzi bw’ibyo yamubwiraga, undi azabiranywa n’uburakari, ahita ashaka kurwana na we, bimuviramo kuraswa.
Umuyobozi w’Inama y’Umujyi wa Kyaterekera, Yosam Musisi, yagaragaje ko ibyabaye bitakozwe kinyamwuga kuko uwo mupolisi aho kugira ngo yihutire kurasa yari kubanza gusaba ubufasha kuri bagenzi be.
Yatangaje ko hari inama y’umutekano igomba kuba ku bijyanye n’ikoreshwa nabi ry’intwaro.
Umubiri wa Mbaale wahise ujyanwa mu bitaro bya Kagadi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *