skol
fortebet

Uganda: Urukiko rwakatiye imyaka 40 y’igifungo uwahoze ari umuyobozi muri LRA

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Ukwakira 2024, urukiko rwo muri Uganda rwakatiye uwahoze ari umuyobozi mu mutwe w’inyeshyamba za Lord Resistance Army (LRA) igifungo cy’imyaka 40.

Sponsored Ad

Thomas Kwoyelo muri Kanama yahamijwe ibyaha 44 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, kugira abantu abacakara, iyicarubozo no gushimuta.

Kwoyelo yagize uruhare runini mu byaha

Igihano cyakatiwe Kwoyelo, cyatangajwe na Michael Elubu, umucamanza wateguye urwo rubanza mu ishami rishinzwe ibyaha mpuzamahanga (ICD) mu rukiko rukuru mu Mujyi wa Gulu uherereye mu majyaruguru.

Umucamanza Duncan Gasagwa, umwe mu bacamanza bane yagize ati: "Uwahamwe n’icyaha yagize uruhare runini mu igenamigambi, ingamba ndetse no gushyira mu bikorwa ibyaha by’uburemere bukabije." "Abahohotewe basigaranye bafite ububabare burambye ku mubiri no mu mutwe ndetse n’imibabaro."

Inyeshyamba zo mu mutwe w’inyeshyamba wa LRA zari zizwiho gukora ibikorwa by’ubugome, birimo gufata ku ngufu, gushimuta no kguca zimwe mu ngingo z’abahohotewe nk’amaboko n’iminwa.

Gasagwa yavuze ko Kwoyelo atahawe igihano cy’urupfu kuko yinjijwe mu gisirikare na LRA akiri muto kandi atari umwe mu bayobozi bakuru. Yagaragaje ko yicujije kandi ko afite ubushake bwo kwiyunga n’abahohotewe.

Kwoyelo afite uburenganzira bwo kujuririra igihano n’ibyaha yahamijwe mu gihe cy’iminsi 14.

Ikizwi kuri Kwoyelo

Kwoyelo, ufite imyaka 49, ni umwe mu bayobozi ba mbere mu nyeshyamba za Lord Resistance Army waburanishijwe, ahamwa n’icyaha arakatirwa. Uwashinze uyu mutwe, Joseph Kony, aracyashakishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa