Uganda yafunze uwahaga ubutasi bwayo amakuru atari yo kuri ADF
Yanditswe: Monday 30, Jun 2025
Igisirikare cya Uganda cyataye muri yombi Sheikh Hamza Lyavala ukekwaho gusa ubutasi amakuru atari yo ku migambi y’umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwe mu bashinzwe umutekano yasobanuye ko Sheikh Lyavala yari yaramaze kubaka icyizere hagati ye n’abashinzwe ubutasi, kuko yabahaga amakuru ya ADF atapfa kugerwaho n’uwo ari we wese.
Gusa ngo byagaragaye ko icyizere yagirirwaho yagikoresheje mu kuyobya abashinzwe ubutasi n’abategura ibikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bya ADF.
Yagize ati “Byagaragaye ko uruhare rwarenze ukuri, ruganzwa no gutanga amakuru ayobya, byaciye intege ibikorwa byo kurwanya iterabwoba. Ubu iki kibazo kiri gukorwaho iperereza rikomeye.”
Muri Nzeri 2023, Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko ingabo za Uganda ziciye umuyobozi wa ADF, Meddie Nkalubo mu gitero cy’indege cyagabwe ku birindiro by’uyu mutwe muri RDC.
Perezida Museveni yahawe aya makuru n’uwayoboraga urwego rw’ubutasi rw’igisirikare, Gen Maj James Birungi, amusobanurira ko Nkalubo yiciwe aho yari yihishe.
Nyuma byamenyekanye ko Nkalubo akiriho kandi ko akomeje kuyobora ibikorwa by’iterabwoba bwa ADF mu burasirazuba bwa RDC. Ni inkuru yatunguye inzego z’umutekano za Uganda.
Ubwo Sheikh Lyavara yatabwaga muri yombi, igisirikare cya Uganda cyamushinje kwifashishwa na Nkalubo mu kubeshya ubutasi ko yishwe.
Uwahoze ari Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, ubwo yatangazaga ko Meddie Nkalubo yishwe

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *