Abanya-Uganda bagera kuri 273 basubiye iwabo binyuze muri gahunda ya guverinoma yo gutaha ku bushake nyuma y’ubwoba bw’ibitero by’urwango byibasira abanyamahanga muri Afurika y’Epfo.
Iri tsinda ryageze muri Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu rikoresheje kompanyi y’indege ya Uganda Airlines yakodesheje mu buryo bwihariye. Ni icyiciro cya mbere cy’Abanyarwanda basubijwe iwabo muri iyi gahunda.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iteka rya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wategetse ko ikiguzi cyose cy’iki gikorwa cyishyurwa na Guverinoma ya Uganda.
Guverinoma yaa Uganda yatangaje ko iyi gahunda igamije korohereza abaturage ba Uganda bashaka kuva muri Afurika y’Epfo gutaha mu mutekano kubera impungenge z’umutekano wabo.
Abategetsi ba Uganda bavuga ko Abanya-Uganda barenga magana arindwi bamaze kwiyandikisha ngo basubire iwabo bavuye muri Afurika y’Epfo.
Uganda yifatanyije n’ibihugu birimo Ghana, Nigeria n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika mu gutangiza gahunda yo gucyura ku bushake abaturage bayo bashaka gutaha bavuye muri Afurika y’Epfo nyuma y’impungenge zikomeje kwiyongera ku ihohoterwa rikorerwa abimukira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *