skol

Uhagarariye u Rwanda muri America yitabiriye umuhango Trump yavugiyemo ijambo rizwi nka ‘Union Address’

Yanditswe: Wednesday 25, Feb 2026

featured-image

Uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za America, Mathilde Mukantabana yitabiriye umuhango wavugiwemo ijambo rya Perezida Donald Trump ryagarutse ku bikorwa by’ingenzi n’imigabo n’imigambi y’ubuyobozi bwe.

Ni ijambo rizwi nka ‘Union Address’ Trump yavugiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, ryagarutse ku bikorwa bishyizwe imbere n’ubutegetsi bwe, ndetse yanagarutse ku bikorwa iki Gihugu giherutse gukora.

Ambasade y’u Rwanda, yatangaje ko “uyu munsi Ambasaderi w’u Rwanda, Mathilde Mukantabana yitabiriye Ijambo rya Union Address ryavuzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, imbere y’inteko rusange y’inteko ishinga amategeko ya US, aho yari ahagarariye abahagarariye Abadipolomate.

Muri iri jambo ryamaze isaha 1 n’iminota 37, Perezida Donald Trump yavuze ko igihugu cye kiri mu bihe byiza by’ubukungu, ibyo yise “golden age of America”, kurusha “uko byahoze mbere” anashimangira ko icyemezo cyo kuzamura imisoro, kizagumaho.

Muri iri jambo, kandi Trump yaboneyeho no gushimira bamwe mu bashyitsi bitabiriye iki gikorwa, nk’ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za America yegukanye umudari wa Zahabu muri Olympic champion, ndetse anashimira Erika Kirk, umugore wa nyakwigendera Charlie Kirk wishwe arashwe.

Yanashimiye kandi umupilote w’indege ya kajugujugu wakomerekeye muri operasiyo y’igisirikare cya US cyo kujya gufata Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro cyabaye muri Mutarama uyu mwaka.

Ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka muri America, Trump yashimangiye ko umupaka wo mu majyepfo y’iki Gihugu urinzwe, ariko yirinda kugira icyo avuga ko iyicwa ry’Abanyamerika biciwe mu myigaragambyo yamagana ibifatwa nk’ibitero ku bimukira.

Ku bijyanye n’amakimbirane akomeje gututumba hagati ya US na Iran, Trump yavuze ko yakwifuje ko hakoreshwa inzira z’ibiganiro, ariko ko adashobora kwemerera kiriya Gihugu gutunga ibitwaro bya kirimbuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa