skol

Ukekwaho ubwicanyi n’ubujura yarashwe na Polisi ashaka gutoroka ubutabera

Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026

featured-image

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yarashe uwitwa Dukuzumuremyi Eric, wakekwagaho ubujura no kwica umumotari wakoreraga mu karere ka Kirehe.

Dukuzumuremyi yarashwe mu gitondo cyo ku wa 7 Mutarama 2025, nyuma yo kwiruka ashaka gutoroka abapolisi bari bamuherekeje ngo ajye kwerekana aho yagiye ahisha ibyo yibye abantu mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye Mama Urwagasabo ko uwarashwe yabanje kwica umumotari mu Karere ka Kirehe, akanamwiba moto hanyuma aratoroka.

Ati “Yari umujura wiba akica yabikoraga hirya no hino hatandukanye ariko by’umwihariko mu karere ka Kirehe, ejobundi rero mu ijoro ryo ku itariki 2 Mutarama 2026 yateze umumotari amwambura moto aranamwica, ku bufatanye n’abaturage Polisi yahise itangira kumushakisha tuza kumubona, muri iki gitondo rero ni bwo yari agiye kwerekana bimwe mu bikoresho agenda yiba hirya no hino, aho agenda abibika, ageze mu nzira ariruka ashaka gucika polisi, iramurasa yitaba Imana.”

Amakuru avuga ko uwakekwagaho icyaha yafatiwe mu Karere ka Nyagatare.

SP Twizeyimana yasabye abafite ingeso yo kwiba iby’abandi kubireka kuko inzego z’umutekano ziri maso kandi ubujura ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa