Uko abacanshuro ba Erik Prince bifashishijwe mu kugerageza gukura AFC/M23 mu Mujyi wa Uvira
Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026
Umunyamerika Erik Prince washinze umutwe w’igisirikare cyigenga wa Black Water yohereje abacanshuro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bafashe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwisubiza Umujyi wa Uvira wari wafashwe n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23.
AFC/M23 yafashe uyu mujyi tariki ya 9 Ukuboza 2025, ikomereza muri santere ya Makobola. Kuva mu mpera z’uko kwezi, ingabo zidasanzwe za RDC zo mu mutwe wa ‘Hiboux’ na ‘Cheetah’ zagabye ibitero bikomeye ku birindiro by’iri huriro, zifashishije intwaro ziremereye, indege z’intambara na drones.
Ku wa 10 Gashyantare 2026, ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko amakuru byakuye ku masoko ane yemeza ko Erik yohereje aba bacanshuro kugira ngo bakoreshe izi drones mu gihe ingabo za RDC zari zikomeje gukaza ibitero bigamije gukura AFC/M23 muri uyu mujyi no mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru avuga ko aba bacanshuro bakoranaga n’abajyanama b’Abanya-Israel, bagize uruhare mu gutoza imitwe ibiri y’ingabo zidasanzwe za RDC ku buryo zakwitwara ku rugamba ku manywa na nijoro, gusa ngo aba Banya-Israel bo bari bafite inshingano yo gutoza gusa.
Tariki ya 17 n’iya 18 Mutarama, AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo bose muri uyu mujyi, ishingiye ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zayisezeranyije ko nibyubahiriza, ibiganiro by’amahoro bibera i Doha muri Qatar bizasubukurwa.
Icyo gihe akazi k’abacanshuro ba Erik ntikari kagikenewe ku rugamba kuko ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo byasubiye muri uyu mujyi kuva mu gitondo cyo ku wa 18 Mutarama, bitarwanye.
Umwe mu bayobozi bavuganye n’ibi biro ntaramakuru yasobanuye ko aba bacanshuro basubiye mu nshingano yabo y’ibanze bahawe na Leta ya RDC, yo kurwanya inyerezwa ry’amafaranga yinjizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bitandukanye.
Yagize ati “Bari bakeneye ubufasha mu kwisubiza Uvira, bifashishije ubushobozi bwose bari bafite. Ubu basubiye mu mushinga wo kugenzura uburyo umusoro winjira.”
Nubwo abacanshuro ba Erik basubiye mu birombe by’amabuye y’agaciro, bivugwa ko Leta ya RDC ishatse kongera kubitabaza ku rugamba, basubirayo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *