skol
fortebet

Uko byagenze ngo abantu umunani bapfire mu giterane cy’amasengesho i Burundi

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 20, Jul 2026

Uko byagenze ngo abantu umunani bapfire mu giterane cy'amasengesho i Burundi

Sponsored Ad

skol

Umukozi w’Imana wari mu giterane cy’amasengesho cyapfiriyemo abantu umunani i Bujumbura mu Burundi, yavuze ko iri sanganya ryahitanye aba bantu ryatewe n’umubyigano w’abantu benshi bashakaga gutaha, baza kugwirwa n’urukuta.

Ni igiterane cyari cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi cyabereye ku ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kamenge mu Bujumbura mu cyumweru gishize, ku wa Gatandatu, ariko iri sanganya rikaba ryari ryagizwe ibanga.

Chris Ndikumana, umwe mu bavugabutumwa bafite amazina akomeye mu Gihugu cy’u Burundi, wari muri iki giterane, yavuze ko biriya byago byabaye mu masaha y’igicuku ubwo abantu bari batashye.

Yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP, ati “Hari abantu benshi cyane kandi buri bose bashakaga gutahira icyarimwe. Byari nijoro cyane.”

Mu itangazo, Polisi y’u Burundi yashyize hanze, yavuze ko ibitaro bya King Khaled i Bujumbura byemeje ko abantu batandatu bitabye Imana barimo abagore batanu n’umugabo umwe, mu gihe abandi bane bari kuvurirwa muri ibi Bitaro. Ni mu gihe abandi babiri baguye mu Bitaro bya gisirikare, aho abarwayi batanu na bo bari kuvurirwa.

Polisi yavuze kandi ko abantu babiri bagaragaje ibikomere ku mubiri, mu gihe abandi nta bimenyetso by’ihungabana bafite, ikavuga ko bigaragara ko kubura umwuka kubera ubwinshi bw’abari bitabiriye ariya masengesho, ari yo ntandaro y’urupfu.

Uyu mukozi w’Imana Ndikumana, ufite YouTube Channel ikurikirwa nabarenga miliyoni iwe, akaba anayobora urusengero (Ministry) rwitwa Kanguka, ni we wari watumye abantu benshi bahurura muri ariya masengesho dore ko bamwe mu bayoboke be bizera ko ashobora gukiza indwara binyuze mu masengesho.

Source: RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa