Uko byagenze ngo u Burundi butange Macky Sall nk’umukandida ku buyobozi bwa Loni
Yanditswe: Monday 16, Mar 2026
Tariki ya 2 Werurwe 2026, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yakiriye kandidatire ya Macky Sall wabaye Perezida wa Sénégal kuva mu 2012 kugeza mu 2024, byemezwa bidasubirwaho ko azahatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Umuvugizi w’Inteko Rusange ya Loni, La Neice Collins, yatangaje ko mu gitondo cy’uwo munsi u Burundi ari bwo bwatanze kandidatire ya Sall. Ni icyemezo cyatunguranye kuko akenshi kandidatire y’umuntu itangwa n’igihugu akomokamo.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko mu ntangiriro za Gashyantare 2026, Sall yandikiye Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, amusaba ko yashyigikira kandidatire ye ku buyobozi bwa Loni ariko ko nta gisubizo Umukuru w’Igihugu yamuhaye.
Kwanga gusubiza Sall bihuzwa no kutumvikana kwabaye hagati ye n’ishyaka Pastef riri ku butegetsi muri Sénégal, kwatumye Umuyozi Mukuru waryo waje kuba Minisitiri w’Intebe, Ousmane Sonko, afungirwa impamvu yise iza politiki.
Pastef kandi ishinja Sall gushora igihugu mu madeni yagizwe ibanga mu gihe yari ku butegetsi, ibyatumye iteguza ko ishobora kumujyana mu nkiko nubwo kugeza ubu iby’iyi dosiye bitarasobanuka.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye muri Gashyantare 2026, hatanzwe urutonde rw’abakandida uyu muryango ushaka gutanga ku mirimo mpuzamahanga itandukanye rwari ku mapaji atatu ariko ko Sall atari aruriho.
Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi Medhi Ba, yatangaje ko gutanga Sall nk’umukandida ku buyobozi bwa Loni byerekana ko ari icyemezo Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru wa AU, Evariste Ndayishimiye, yafashe atakiganiriyeho n’abo muri uyu muryango binyuze mu nzira zateganyijwe.
Abakandida bamaze gutangwa barimo Michelle Bachelet wabaye Perezida wa Chile, Rafael Grossi uyobora ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za atomique na Rebeca Grynspan, Umunyamabanga Mukuru w’inama ya Loni ishinzwe ubukungu n’iterambere.
Ntibiramenyekana niba hari undi mukandida w’Umunyafurika uzahatanira kuyobora Loni. Gutanga kandidatire ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni bizarangira tariki ya 1 Mata 2026. António Guterres usanzwe kuri uyu mwanya azawuvaho ku ya 31 Ukuboza uyu mwaka, asimburwe tariki ya 1 Mutarama 2027.
Macky Sall yagaragaje ko yiteguye kuyobora Loni neza, akifatanya n’ibihugu binyamuryango kugira ngo uyu muryango wunge ubumwe nyabwo, ukemure ibibazo byugarije Isi birimo ibibangamiye amahoro n’umutekano kandi ukoreshe umutungo wawo neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *