Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), byamenyekanye ko rwari rumaze amezi menshi rugenda runono uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, mbere y’uko yicwa ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare.
Khamenei yiciwe mu bitero Amerika na Israel bagabye i Tehran, apfana n’abandi bayobozi bakomeye biganjemo ab’igisirikare cya Iran.
Mbere y’uko ibyo bitero bigabwa, amakuru avuga ko CIA yari yamenye neza ko hari inama idasanzwe yagombaga guhuza abayobozi bakuru ba politiki n’ab’igisirikare cya Iran, ikabera mu nyubako za Guverinoma i Tehran.
Ni amakuru ruriya rwego rwaje guha Israel, binatuma ihindura gahunda y’ibitero byabaye ngombwa ko igaba ku manywa y’ihangu, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bya The New York Times na The Wall Street Journal.
The Wall Street Journal ivuga ko indege z’intambara za Israel zarashe ibisasu 30 ku nyubako Khamenei yari arimo, mbere yo kuzihindura umuyonga.
Operasiyo nyirizina yasize Khamenei yishwe yatangiye ahagana saa 06:00 z’igitondo cyo muri Israel, hanyuma ibisasu bigwa aho yari ari saa 10:40 ku isaha y’i Tehran; ni ukuvuga nyuma y’amasaha abiri n’iminota itanu indege zagabye ibitero zihagurutse.
The New York Times ivuga ko abazi iby’iriya Operasiyo bayibwiye ko mbere ya biriya bitero, CIA yari imaze igihe kibarirwa mu mezi ikurikirana Khamenei, ku buryo yabaga izi aho aherereye hose ndetse n’ingendo akora.
Ruriya rwego ubwo rwamenyaga ko ku wa Gatandatu mu gitondo hari kuba inama y’abayobozi bakuru ba Iran ndetse ko na Khamenei aza kuba ayirimo, rwahise ruha Israel ayo makuru.
Abayobozi ba Israel bavuga ko inzego z’ubutasi z’iki gihugu zamenye ko hatagombaga kuba inama imwe gusa, ahubwo ko hari inama eshatu zarimo zibera icyarimwe.
Amakuru avuga ko abayobozi ba Iran bari bateraniye mu biro bya Perezida wa kiriya gihugu, mu biro by’Umuyobozi w’Ikirenga ndetse no ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano.
Ku ikubitiro ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byateganyaga kugaba ibitero nijoro byitwikiriye umwijima, ariko biza guhindura gahunda mu rwego rwo kubyaza umusaruro amakuru yerekeye inama Khamenei yiciwemo byari byamenye.
Amos Yadlin wahoze ayobora ubutasi bwa gisirikare bwa Israel, yabwiye The Wall Street Journal ko “buri wese yari ategereje igitero saa sita z’ijoro kuko haba hari umwijima uhagije”, binajyanye n’uko igitero gitunguranye Israel yagabye kuri Iran muri Kamena 2025 na cyo cyabaye mu ijoro.
Amos yunzemo ko igitero cyo ku manywa cyabaye “ugutungurana kwa gisirikare.”
Umuyobozi mu ngabo za Israel utatangajwe amazina, yavuze ko ibitero “byagabwe icyarimwe ahantu henshi muri Tehran, aho hamwe muri ho hari hateraniye abayobozi bakuru b’inzego za politiki n’iz’umutekano za Iran.”
Yunzemo ko n’ubwo Iran yari yiteguye intambara, Israel yabashije gutungurana mu buryo bwa gisirikare igihe yagabaga ibitero kuri ziriya nyubako.
Amakuru avuga ko ubwo ibitero byabaga, abayobozi bakuru bashinzwe umutekano w’igihugu bari mu nyubako imwe, mu gihe Khamenei yari mu yindi nyubako iri hafi aho.
Usibye Khamenei byamenyekanye ko yishwe, Igisirikare cya Israel (IDF) kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa X, cyatangaje ko iriya operasiyo yiciwemo Gen. Abdolrahim Mousavi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, abayobozi barindwi bakuru b’ingabo za Iran ndetse na ba ‘commanders’ bakuru babarirwa muri 40.
Mu bo byamenyekanye ko bishwe harimo Rear Admiral Ali Shamkhani, wayoboraga inama nkuru ya gisirikare akanaba umujyanama mukuru wa Khamenei mu by’umutekano na Major General Mohammed Pakpour wari ukuriye ishami ry’ingabo za Iran ryitwa (Revolutionary Guard Corps).
Abandi ni Amir Nasirzadeh wari Minisitiri w’Ingabo, Seyyed Majid Mousavi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere na Mohammad Shirazi wari umukuru w’ubutasi wungirije.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *