skol
fortebet

Uko ibikorwa by’amatora byagenze mu gihugu hose

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2017, Abanyarwanda baramukiye mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muri manda y’imyaka ndwi. Ni mu gihe hanze y’Igihugu baraye batoreye mu mahanga bagera ku bihumbi 44 362, wongeyeho abari butorere mu Rwanda bose hamwe ni 6 897 076.
Komisiyo y’amatora, NEC yatangaje ko Abagore batora ari 54% abagabo ni 46%, urubyiruko muri bo ni 45% .Mu Rwanda abatora baratorera kuri Site z’itora 2 340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16 691.
Mu ijoro ryo (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kanama 2017, Abanyarwanda baramukiye mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda muri manda y’imyaka ndwi. Ni mu gihe hanze y’Igihugu baraye batoreye mu mahanga bagera ku bihumbi 44 362, wongeyeho abari butorere mu Rwanda bose hamwe ni 6 897 076.

Komisiyo y’amatora, NEC yatangaje ko Abagore batora ari 54% abagabo ni 46%, urubyiruko muri bo ni 45% .Mu Rwanda abatora baratorera kuri Site z’itora 2 340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16 691.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kanama uyu mwaka, Perezida kwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda yabwye itangazamakuru ko batangaza imibare y’ibanze y’ibyavuye mu matora, naho gutangaza by’agateganyo no mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora bikazakorwa mu minsi izakurikira hakurikijwe amategeko agenga amatora.

Muri aya matora site zizatorerwaho zingana na 2343, ibyumba by’itora birenga 16 000; muri Diaspora zigera kuri 93 hirya no hino ku Isi.

Impapuro z’itora zizakoreshwa zingana na miliyoni hafi zirindwi zacapwe hakoreshejwe miliyoni zirenga 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Abanyarwanda bari kuri lisiti y’itora ni 6,897,076.

Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa DGPR n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana.

UMURYANGO.RW URAKUGEZAHO UMUNOTA KUWUNDI IKI GIKORWA MU GIHUGU HOSE

- Jules Sentore amaze gutora

- Min w’Ingabo Gen Kabarebe yatoye

- Perezida w’Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Mukabarisa Donatile

- IGP Emmanuel Gasana nawe atoreye Kibagabaga ahita akomereza mu Kazi

Paul Kagame wa FPR amaze kugera mu Rugunga aho atorera.....Nyuma yo gutora, Perezida Kagame nta kiganiro agiranye n’itangazamakuru ahubwo ahise agenda yari kumwe na Madamu we, Jeannette Kagame ndetse n’abana babo bose bahageze babakurikiye.






- Frank Habineza umwe mu bari guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika atoreye Kimironko II

- Vice President wa Sena Jeanne d’Arc Gakuba, atoreye Kibagabaga

- Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yatoreye i Kibagabaga

Barafinda nawe yatoye.. i Kanombe ku ishuri ryitiriwe Umwami Dawidi mu karere ka Kicukiro

- Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ageze ku biro by’Itora bya Remera Catholic

- Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Philbert Nsengimana n’umufasha we batoreye i Remera kuri APAPER

-Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Mukazayire Judith yatoreye i Kayonza

- Minisitiri Biruta Vincent Akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya PSD yatoreye kuri Christian School Kibagabaga

- Habonimana Charles wahoze ayobora Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahageze kare

- Nyarutarama ku biro by’itora bya Green Hill niho Prof Rugege Sam, Perezida w’Urukiko rw’ikirenga yatoreye.Mu kiganiro n’itangazamakuru ati" Aya matora ari kugenda neza, ibindi bihugu bikwiye gufatira isomo ku Rwanda bikumva ko Politiki atari intambara".

- Gikondo: Pasiteri Bizimungu wabaye Perezida w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nawe yatoye


- Gikondo: Rucagu Boniface umuyobozi w’itorero ry’Igihugu amaze gutora
Ati" Ni ibyishimo kuba maze gutora "


- Burera: Afande Alex Fata uhagarariye Police mu karere ka Burera (DPC) amaze gutora

- Mu Murenge wa Gikondo ,Akagali ka Gikondo mu Karere ka Kicukiro niho Rucagu Boniface uyobora Itorero ry’igihugu ari butorere

- Kicukiro ku ishuli cya Camp Kanombe bafite itorero riri kubasusurutsa

SOS Gacuriro mu Mujyi wa Kigali: Abapolisi biteguye gutora

- Kayonza; ibyishimo ni byose kubamaze gutora

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yatoreye mu Murenge wa Gikondo, Akagali ka Gikondo mu Karere ka Kicukir.Yabwiye itangazamakuru ko ari ibyishimo bikomeye kuri we ati " Ni ubwa mbere nje gutora, iri ni ishema kuri njye ndetse no ku gihugu cyanjye".


Ingabo z’u Rwanda nazo zabukereye kwihitiramo Perezida wa Repubulika

- Abafite intege nke bateguriwe intebe zo kwicaraho......

- Indorerezi zageze ku biro by’itora bugicya...


- Abaturage bageze ku biro by’itora bitandukanye mu gihugu, bitwaje amakarita y’itora n’amarangamuntu.


- Mu indahiro y’abo; Abaseseri biyemeje gukoresha ubunyangamugayo mu matora

- Mu karere ka Ngoma: Abafite ubumuga bazindukiye gutora Perezida..... Karema Jean Claude, aje mu igare afashwa kwinjira mu biro by’itora biherereye i Musamvu, aratora .

- Isaha ya saa moya ikigera hari abahise batora ...

- Ni kunshuro ya gatatu, Umunyarwanda Ivo Blauwers atoye Perezida wa Repubulika.

- Perezida wa Sena, Makuza Bernard yagiye gutorera kuri SOS - Gacuriro

Ibitekerezo

  • kagame komereza aho tukuri inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa