Mu ntambara imaze iminsi ishyamiranyije Israel na Iran, iki gihugu muri Kamena cyateye missile zikabakaba 400 muri Israel ndetse cyoherezayo drone nyinshi ku buryo nibura missile zigera kuri 35 zabashije guhamya igipimo zishwanyaguza ibikorwaremezo zinatwara ubuzima bw’abantu nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwa Israel.
Muri iyi nkuru, turagusangiza amafoto atandukanye agaragaza ubukana bw’ibisasu Iran yateye muri Israel n’ukuntu byahinduye icyo gihugu ivu bigasiga bishyize hasi ibikorwaremezo bitandukanye, bikanahitana ubuzima bw’abatari bake ku buryo igihugu cya Israel kitari cyarigeze guhura n’akaga nk’ako mu mateka yacyo.
Uyu mugore yahungishije imbwa ye mu buvumo buri munsi y’inzu aho abaturage ba Israel bahungira mu bihe bidasanzwe by’intambara
Umusirikare wa Israel hafi y’imodoka yangijwe na missile zatewe ku nyubako zo guturamo i Tarma mu Majyaruguru ya Israel
Ayu na we yarebaga akaga kari kugwira Israel mu buryo batari barigeze babona mu mateka yabo
Ibikorwa by’abashinzwe ubutabazi ntibyari byoroshye nyuma y’ibitero bya missile byo ku wa 15 Kamena
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi ubwo barimo bafasha umugore wakomerekeye mu bitero Iran yagabwe muri Haifa
Ubwo aba bantu bari baje kwihera ijisho ukuntu ishuri ryigisha iyobokamana ryangirijwe bikomeye na missile zatewe muri Israel ku wa 16 Kamena.
Ubuvumo bwo munsi y’amazu bwabaye amakiriro y’ubuzima bw’abanya-Israel benshi
Umunya-Israel yitegereza ahazamukaga imyotsi itewe na missile Iran yateye ahitwa Herzliya ku wa 17 Kamena 2025.













Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *