skol

Uko ifatwa rya Uvira ryahombeje u Burundi

Yanditswe: Monday 15, Dec 2025

featured-image

Byashoboka ko Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yibwiraga ko ashobora kwigaranzura abarwanyi ba AFC/M23 birukanye ingabo ze muri teritwari ya Masisi kubera ko yigwijeho ibikoresho by’intambara bihambaye, birimo imbunda ziremereye zirasa kure na drones z’intambara.

Ubwo Ingabo z’u Burundi zatangiraga kurasa mu bice bigenzurwa na AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo Santere ya Kamanyola, intego Ndayishimiye yari afite yari ukubyisubiza no gusubiza icyubahiro igihugu cye cyari kimaze amezi cyandagariye mu kiraka cy’ubucanshuro muri RDC.

Mu muvuduko mwinshi cyane, abarwanyi ba AFC/M23 na bo bari bikwije ku bikoresho, basubije inyuma Ingabo z’u Burundi, iza RDC, Wazalendo na FDLR, basatiriye Umujyi wa Uvira, Leta y’u Burundi itangira gusohora amatangazo agaragaza ibimenyetso by’ubwoba.

Tariki ya 10 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko Uvira iramutse ifashwe, umutekano w’i Bujumbura waba uri mu kaga kuko urugendo ruhuza ibi bice byombi rutwara iminota.

Ati “Muri iki kibazo, umurwa mukuru w’ubukungu waba ubangamiwe kandi urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu hagati y’ibihugu byacu bibiri rwakomwa mu nkokora. Hamwe no kuza kw’impunzi, birumvikana ubushobozi bwacu bwajya ku gitutu. Ibyo rero ni ikibazo kitaziguye ku Burundi.”

Uwo munsi, AFC/M23 yatangaje ko yafashe Umujyi wa Uvira. Leta y’u Burundi yahise ifunga umupaka wa Kavimvira na Vugizo iyihuza na RDC; ubucuruzi n’imigenderanire hagati y’Abanye-Congo n’Abarundi bihagarara ubwo kugeza igihe kitaramenyekana.

U Burundi bwahombye iki?

Umujyi wa Uvira ufite ubuso bwa kilometero kare zirenga 200. Ukoze ku Kiyaga cya Tanganyika ku gice cyo mu majyaruguru, mu mwaka ushize ukaba wari utuwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 700.

Hari abaturage benshi bahungiye mu Burundi kubera ko Umujyi wa Uvira uri hafi cyane y’Umujyi wa Bujumbura kuko hari intera y’ibilometero bibarirwa muri 30. Bisaba kwambuka umupaka wa Kavimvira, ukinjirira muri Zone ya Gatumba.

Abanye-Congo n’Abarundi bahahirana umunsi ku wundi, bakoresheje ahanini umupaka wa Kavimvira. Ibicuruzwa bikunze kwambuka birimo ibikomoka ku buhinzi nk’ibigori, ibishyimbo, imyubati n’amafi arobwa mu Kiyaga cya Tanganyika.

Umuyobozi w’Umuryango PARCEM uharanira guhindura imyumvire y’Abarundi, Faustin Ndikumana, yatangaje ko mu bicuruzwa bikomoka mu Burundi bijya mu mahanga harimo ibirenga 60% byinjira muri RDC ku buryo ifatwa ry’umujyi wa Uvira rizahungabanya bikomeye ubukungu bw’igihugu cyabo.

Ndikumana yagize ati “Ibicuruzwa birenga 60% bikomoka mu Burundi byoherezwa muri RDC. Iki gikorwa cy’ubukungu cyinjiza amafaranga y’amahanga menshi. Gukomwa mu nkokora kwacyo buzakomeza kurushaho isoko ry’ivunjisha risanzwe ryarahungabanye.”

Imibare ya Banki Nkuru y’u Burundi igaragaza ko mu 2024, iki gihugu cyohereje mu mahanga ibicuruzwa bipima toni ibihumbi 135,3, muri ibyo harimo ibipima toni ibihumbi 69,4 byoherejwe muri RDC kandi ibyinshi byanyuze ku mupaka wa Kavimvira.

U Burundi bumaze igihe kinini bufite ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli. Abayobozi bo muri iki gihugu basobanura ko giterwa n’ibura ry’amadovize yo kubiranguza na bamwe bacuruza mu buryo butemewe bike biba byabonetse.

Kubera iki kibazo, Abarundi benshi bajyaga gukura lisansi na mazutu muri Kivu y’Amajyepfo, bakoresheje umupaka wa Kavimvira kuko ari ho bashoboraga kubibona ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ibiciro byo mu Burundi.

Ndikumana yagaragaje ko nyuma y’ifungwa ry’iyi mipaka, ubu Abarundi bagifite ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli batagishobora kujya kubikura muri RDC.

Umunyamakuru Esdras Ndikumana wa RFI yatangaje ko nyuma y’ifungwa ry’iyi mipaka, ijerikani ya litiro 20 yaguraga amafaranga y’Amarundi ibihumbi 150, ubu iri kugura ibihumbi 400, kandi ko agaciro k’idolari kongeye gutumbagira, kagera kuri Fbu 6.500 kavuye kuri Fbu 5400.

Leta y’u Burundi ivuga ko itazihanganira ko AFC/M23 ikomeza kugenzura, izakora ibishoboka byose kugira ngo ibungabunge umutekano wa Bujumbura, kandi ko amahitamo y’igisirikare na yo ashoboka.

AFC/M23 yatangaje ko ishaka kubana n’u Burundi nk’umuturanyi mwiza, aho kuba impande zihanganye nk’uko byagenze mu ntambara yo muri RDC. Ihamya ko nibushaka ko imipaka yongera gukora, izakora, urujya n’uruza rusubukurwe.

Umupaka wa Kavimvira urafunze kuva AFC/M23 yafata umujyi wa Uvira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa