Zimwe mu zo witaga inyamaswa zisanzwe zirimo inuma zahinduwe ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bihugu birimo u Burusiya. Ubwonko bwazo bushyirwamo agakoresho kagena uko ziguruka n’icyerekezo zijyamo.
Sosiyete yo mu Burusiya yitwa Neiry, ivuga ko atari ngombwa kubanza guha inuma imyitozo y’uko zitwara kuko utu dukoresho dutuma zumva ko ibyo zikora byose biba biri mu bushake bwazo.
Izi numa zishyirwaho ibindi bikoresho birimo GPS zifasha ba nyirazo kumenya aho ziherereye n’ibindi bifata amajwi n’amashusho kugira ngo bashobore kubona amakuru yose bakeneye.
Intego ya Neiry ni ugukoresha no kohereza izi nyamaswa aho indege zitagira abapilote zidashobora kurenga kuko inuma zishyirwamo utu dukoresho na zo zifatwa nka “drones zifite ubuzima”.
Iyi sosiyete isanzwe ikorera i Moscow na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko izi numa zishobora kugenda ibilometero 400 zitaruhutse cyangwa ngo habeho guhindura ibyuma bizongerera imbaraga.
Neiry ikomeje gukorera ubushakashatsi ku bundi bwoko bw’inyoni burimo ibikona n’ibishuhe kuko na zo ziri mu zifite ubushobozi bwo kugendana ibyo bikoresho, zigakora urugendo rurerure.
Iyi sosiyete ibona ko kwifashisha ibiguruka mu bikorwa by’ikoranabuhanga, byafasha mu kugenzura ibikorwaremezo, ibidukikije n’umutekano mu buryo bworoshye kandi bwizewe.
Iyi numa ifite agakoresho mu bwonko, akagenzura uburyo iguruka na camera

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *