skol
fortebet

Ukraine igiye kwakira indi nkunga izayifasha guhangana n’ uburusiya

author-image

Yanditswe na: TUYISENGE Fabrice
Kuwa: Wednesday 24, Aug 2022

Ukraine igiye kwakira indi nkunga izayifasha guhangana n' uburusiya

Sponsored Ad

skol

Ukraine yemerewe indi nkunga na Leta zunze ubumwe za Amerika zizayifasha guhangana n’ibitero bya Abarusiya mu kugura intwaro zo kurwanisha ndetse no guhugura abasirikare.

Minisiteri y’ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko iteganya gutera inkunga igihugu cya Ukraine kugira ngo kibashe guhangana n’ibitero bya Abarusiya mu ntambara bamazemo amezi atandatu.

uyu munsi kuwa gatatu taliki ya 22 kanama 2022 ubwo igihugu cya Ukraine kirimo kwizihiza ubwigenge bwacyo, amaerika nibwo iri buze gutangaza ko yemereye Leta ya Ukraine inkunga ingana na miriyari eshatu z’amadorari ya Amerika.

iyi nkunga yemewe nyuma yuko mu cyumweru gishize kuwa gatanu taliki ya 19 kanama 2022 Amerika yari yahaye Ukraine indi nkunga ingana na miliyoni 775 z’amadorari ya Amerika yo kugura intwaro, mu gihe mu nangiriro zuku kwezi nabwo bari bahawe miliyali imwe y’amadorari ya Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa