skol
fortebet

Ukraine irigamba guhanura drones hafi 50 z’u Burusiya

Yanditswe: Friday 10, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, itariki 9 Mutarama 2025, Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyahanuye drone 46 muri 70, Ingabo z’u Burusiya zakoresheje mu bitero byibasiye uduce two hagati no mu burasirazuba bwa Ukraine.

Sponsored Ad

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine, zavuze ko ibisate by’utwo tudege tutagira abaderevu twahanuwe, byangije amazu mu bice bya Cherkasy, Kharkiv na Sumy.

Ingabo zirinda ikirere za Ukraine kandi zahanuye izindi drone mu turere twa Chernihiv, Dnipropetrovsk, Kherson, Kyiv, Mykolaiv na Poltava.

Ibyo bitero bibaye umunsi umwe nyuma y’uko misile z’u Burusiya zibasiye Umujyi wa Zaporizhzhia, zigahitana abantu batari munsi ya 13, zigakomeretsa abandi 30 nk’uko bitangazwa na Reuters.

Kuwa Gatatu, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yari yagize ati: “Nta kintu kibi kirenze ubugome bwo kurasa ibibombe mu kirere ku mujyi, uzi neza ko abaturage basanzwe bahazaharira.”

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya, kuwa Kane yavuze ko yarashe indege zitagira abaderevu 15 za Ukraine, zirimo izahanuriwe hejuru y’Akarere ka Belgorod n’aka Bryansk na Krasnodar ku mupaka w’ibihugu byombi.

Guverineri w’Intara ya Krasnodar, Veniamin Kondratyev, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Telegram yavuze ko ibisate bya za drone byangije inzu, ariko ko nta bantu bahitanywe n’igitero cya Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa