Ukraine: Musenyeri yakomerekeye mu gitero cyagabwe kuri kiliziya
Yanditswe: Monday 21, Oct 2024

Arikiyepisikopi Theodosius w’Itorero ry’Aba-Orthodox rya Ukraine [Ukrainian Orthodox Church- UOC] yakomerekeye bikabije mu gitero cyagabwe ku Katedelari St. Michael mu Mujyi wa Cherkasy, nk’uko byatangajwe na Diyosezi ya Cherkasy.
Iyi diyosezi yatangaje ko Arikiyepisikopi Theodosius yagize ubushye bukomeye bwatumye yangirika amaso ndetse akanagira ibikomere byinshi ku mubiri nyuma y’aho abantu bitwaje intwaro bagabye igitero kuri St. Michael iherereye rwagati muri Ukraine.
Mu cyumweru gishize nibwo abagabo hafi 100 bari bambaye impuzankano za gisirikare bishoye mu bakristo ba St. Michael batangira kubamishamo gerenade z’imyotsi, ‘tear gas’ batangira no kurasa mu kirere.
Bivugwa ko hibwe bimwe mu bishushanyo, inyandiko ndetse n’amafaranga 60.000$ yari yarakusanyijwe n’abakristo b’iyi katedelari.
Mu mpera z’icyumweru gishize ishami rishinzwe itangazamakuru muri Diyosezi ya Cherkasy ryatangaje ko iki gitero cyagabwe n’abayoboke ba “Orthodox Church of Ukraine- OCU”.
Nubwo aya matorero yose ari ayo mu gihugu kimwe, irya Ukrainian Orthodox Church- UOC rifatwa nk’iryo mu Burusiya rya Russian Orthodox Church kuko ari ho rikomoka kandi rikaba rikigendera ku matwara yaryo, mu gihe irya Orthodox Church of Ukraine ryo ryigenga kandi rikaba rishyigikiwe na Guverinoma ya Ukraine.
Abakristo ba Katedelari St. Michael benshi barakomoeretse, 12 muri bo bajyanwa mu bitaro ari nabo bari barimo Arikiyepisikopi Theodosius.
Icyo gihe Arikiyepisikopi Theodosius yaragize ati “Tugiye kujya mu ngo zacu ahashobora kuba hari ubuhungiro. Insengero zacu nituzikurwamo tuzakomeza gusengera mu bwihisho.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *