skol
fortebet

Ukraine yagabye igitero i Moscou mu gihe hitegurwa ibirori byo ku wa 9 Gicurasi

Yanditswe: Monday 05, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

U Burusiya bwatangaje ko bwahagaritse igitero cy’indege zitagira abapilote kuri Moscou mu gihe umurwa mukuru witegura kwakira ibirori bikomeye bya gisirikare bizitabirwa n’abayobozi b’amahanga batandukanye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, Meya wa Moscow, Sergei Sobyanin, yavuze ko uburyo bwo kurinda ikirere bw’u Burusiya bwahagaritse “drone enye zerekezaga i Moscou”.

Igitero ngo gisa nk’ikigamije guhungabanya imyiteguro ya Moscou y’ibirori byo kwibuka irangira ry’ikitwa Intambara ikomeye yo Gukunda Igihugu abandi bazi nk’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose byizihizwa ku itariki ya 9 Gicurasi.

Perezida Vladimir Putin yasabye ko habaho guhagarika intambara mu gihe cy’amasaha 72 kugira ngo bizihize uwo munsi guhera ku itariki ya 8 Gicurasi nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ibyibutsa.

Icyakora, Ukraine yasabye ahubwo ko niba u Burusiya bushaka agahenge haba ak’iminsi 30 kagamije kwemeranya ku guhagarika burundu intambara yatangiye muri Gashyantare 2022.

Sobyanin mu butumwa yanditse kuri Telegram yavuze ko nta makuru y’abakomeretse cyangwa ibyangiritse araboneka.

Icyakora, icyo gitero cyatumye ingendo z’indege zihagarara ku Kibuga cy’Indege cya Domodedovo i Moscou. Ikigo gishinzwe indege cya Rosaviatsia cyemeje ko indege zahagaritswe mu minota 90 nijoro kugira ngo umutekano mu kirere ubanze wizerwe.

Ahandi, abayobozi b’Abarusiya bavuze ko indege zitagira abadereva 17 zahanuwe mu Karere ka Bryansk naho izindi eshanu zihanurirwa hejuru ya Kaluga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa