Ukraine yasabye u Burayi kuyigurira intwaro za miliyari 100$
Yanditswe: Tuesday 19, Aug 2025
Ukraine yasabye ibihugu by’i Burayi biyishyigikiye kuyigurira intwaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite agaciro ka miliyari 100$ kugira ngo ikomeze guhangana n’u Burusiya, mu ntambara imaze imyaka irenga itatu ihuje impande zombi.
Ibi byagarutsweho na Financial Times, yagaragaje ko ibi byasabwe na Ukraine ubwo Perezida Volodymyr Zelensky yasuraga Donald Trump ari kumwe n’abandi bayobozi bakomeye b’i Burayi.
Ibi biganiro byahuje Trump na Zelensky byabaye ku wa 18 Kanama 2025, bikaba byari bifite intego yo gushakira umuti intambara imaze imyaka itatu n’igice ihanganyishije u Burusiya na Ukraine ndetse no kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byakongera kuzahura umubano.
Muri Nyakanga nibwo Trump yatangaje ko Amerika itazongera guha intwaro Ukraine ndetse anasaba ibihugu by’i Burayi, cyane cyane ibibarizwa mu Muryango w’Ubutabarane wa OTAN, guhagarika bagatangira gufasha iki gihugu ariko bakagura intwaro muri Amerika.
Financial Times yatangaje ko usibye intwaro zifite agaciro ka miliyari 100$, Ukraine yasabye ibihugu by’i Burayi kugira ngo biyigurire muri Amerika, iki gihugu cyasabye ko cyagirana amasezerano na Amerika afite agaciro ka miliyari 50$ azagifasha kwikorera indege za gisirikare.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *