skol
fortebet

Ukraine yashinje u Burusiya igitero cyaguyemo abarenga 30

Yanditswe: Sunday 13, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Inzego z’Ubuyobozi muri Ukraine zatangaje ko abantu 32 baguye mu gitero cyagabwe n’u Burusiya, abandi 84 barimo abana 10 barakomereka.

Sponsored Ad

Iki gitero cyagabwe mu mujyi wa Sumy uherereye mu Majyaruguru ashyira i Burengerazuba bwa Ukraine, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mata 2025.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yahise ahamagarira Isi kugira icyo ikora.

Ati “Iki gitero cy’ibi bisasu byo mu bwoko bwa missile cyibasiye umuhanda usanzwe utuwe n’abantu mu buzima busanzwe.”

Ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa missile byoherejwe muri uyu mujyi byaguye mu gace karimo Kaminuza yo muri Sumy n’inyubako yakira inama zitandukanye.

Ubuyobozi bwo muri Ukraine bwabwiye BBC ko atari ibyo byangiritse gusa, ahubwo izindi nyubako 20 zangiritse harimo ibigo by’amashuri bine, imodoka 10, gariyamoshi, amaduka. Restaurant ndetse n’izindi nyubako eshanu zituwemo n’abantu nabyo byangiritse.

Zelensky yahamagiriye ibihugu kugira icyo bikora ku Burusiya bukomeje kohereza ibisasu bya kirimbuzi mu mijyi ituwemo n’abantu

Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, ndetse n’ibindi bihugu byose byo ku Isi byifuza ko iyi ntambara yarangira ndetse n’ubu bwicanyi. U Burusiya bwifuza ibi bitero bimeze nk’ibyiterabwoba ndetse ntabwo bushaka kuva muri iyi ntambara. Hatabayeho igitutu kuri iki gihugu. Ubwo amahoro ntabwo ashoboka kuboneka.”

Inyubako nyinshi zangiritse kubera iki gitero u Burusiya bwagabye muri uyu mujyi wa Sumy wo muri Ukraine

Imodoka zitwara abagenzi zahiye

Abanya-Ukraine 32 basize ubuzima muri iki gitero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa