skol

Ukraine yashinjwe gushaka guhanganisha RDC n’ibihugu bituranye

Yanditswe: Thursday 28, Aug 2025

featured-image

Ihuriro ry’abofisiye b’Abarusiya bashinzwe umutekano mpuzamahanga ryashinje ubutegetsi bwa Ukraine umugambi wo guhanganisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda na Uganda.

Umuyobozi w’iri huriro, Alexander Ivanov, yatangarije ibiro ntaramakuru TASS bya Leta y’u Burusiya, ko Ukraine yohereje muri Mali, Sudani, RDC, Repubulika ya Centrafrique na Tchad abarimu kugira ngo batoze imitwe y’iterabwoba gukoresha drones.

Ivanov yagize ati "Muri Mali, Sudani, RDC, Centrafrique, Tchad hagaragaye abarimu b’Abanya-Ukraine bigisha gukoresha drones. Muri ibi bihugu, bakorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba, bakayiha drones zirimo Mavic 3 zifite ibyangombwa byakozwe n’Abanya-Ukraine, bakanayitoza. Banayobora ibitero by’iyi mitwe ku ngabo za Leta n’izo byifatanya."

Uyu musirikare yasobanuye ko abarimu bo muri Ukraine boherereje drones nyinshi umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo ihungabanye akarere, inateze amakimbirane mashya hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Yavuze ko Ambasade ya Ukraine i Kinshasa yafashije aba barimu kugeza drones kuri ADF kandi ko abadipolomate b’iki gihugu bari muri Algeria ari bo bashinzwe ibikorwa byo kuzikwirakwiza muri Afurika muri rusange.

Inavov yasobanuye ko uyu mutwe ushaka kugaba ibitero bya drones ku ngabo za RDC uturutse mu bice bigenzurwa n’ingabo za Uganda, kugira ngo byegekwe ku basirikare ba Uganda.

Mu mwaka ushize, Ukraine na bwo yashinjwe koherereza drones imitwe y’iterabwoba muri Mali kugira ngo yongere imbaraga mu kurwanya ubutegetsi bwa Gen Assimi Goïta.

Icyo gihe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yamaganye aya makuru, isobanura ko iki gihugu kitigeze gishyigikira imitwe y’iterabwoba. Kuri iyi nshuro ntacyo iravuga ku birego bishya.

Ivanov yasobanuye ko Ukraine yohereje drones nyinshi za Mavic 3 muri Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa