Ukraine yizeye ko ibiganiro byayihuje n’u Burusiya na USA birangiza intambara
Yanditswe: Saturday 24, Jan 2026
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko yizeye ko ibiganiro byamuhuje n’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizasiga intambwe ikomeye yo kurangiza intambara, imaze imyaka ibahanganishije n’u Burusiya.
Ibyo biganiro byo kuri uyu wa 23 Mutarama 2026, biri kubera i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho impande zombi zahagarariwe kugira ngo haganirwe ku ngingo y’amahoro arambye nyuma y’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine mu 2022.
Amerika igaragiwe n’abarimo intumwa ya Perezida wayo yihariye mu Burasirazuba bwo hagati, Steve Witkoff, umukwe wa Donald Trump, Jared Kushner na Josh Gruenbaum, mu gihe u Burusiya buhagarariwe n’Umujyanama wa Putin, Yury Ushakov n’ushinzwe Ishoramari, Kirill Dmitriev.
BBC yatangaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko ibiganiro ari intambwe yizere ko izarangiza intambara impande zombi zibanda ku butaka bwa Ukraine bwigaruriwe n’u Burusiya.
Gusa Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, (Kremlin) Dmitry Peskov, avuga ko batazarekura uduce bigaruriye turimo na Donbas kandi bifuza ko ingabo za Ukraine zasohoka muri ako gace.
Gusa ubwo yari mu nama Mpuzamahanga y’Ubukungu i Davos mu Busuwisi ku wa 22 Mutarama 2026, Perezida Zelensky yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro bizibanda ku butaka bwa Donbas nubwo u Burusiya bwashimangiye kenshi ko nta butaka na bumwe buzarekura.
Yavuze ko muri iyo nama yanaganiriye na Perezida Trump ku masezerano y’ingamba z’umutekano w’ahazaza Amerika ifite kuri Ukraine mu gihe impande zihanganye zagirana amasezerano.
Ibyo biganiro by’impande zombi bije nyuma y’uko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin n’intumwa za Donald Trump, bagiranye ibiganiro byiswe ko ari ingirakamaro ndetse Trump yahamije ko yizeye ko Putin na Zelensky bashaka amasezerano.
Ukraine yizeye gushyira iherezo ku ntambara n’u Burusiya binyuze mu biganiro

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *