Umuhungu wa Habyarimana Juvénal, Jean-Luc Habyarimana, akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga akwirakwiza icengezamatwara ry’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, akarwanya imyanzuro y’umuryango mpuzamahanga isaba ko usenywa.
Umuryango African Facts uharanira gutangaza amakuru y’ukuri kuri Afurika watangaje ko ibyavuye mu iperereza umaze imyaka itanu ukora ku muryango wa Habyarimana, byagaragaje ko amagambo ya Jean-Luc ajyana n’ibikorwa kuko we, nyina, Agathe Kanziga, n’abandi bo mu muryango wabo bafitanye umubano ukomeye n’abo muri FDLR na CNRD-FLN.
Uyu muryango watangiye iperereza nyuma y’aho tariki ya 3 Kamena 2020, ubonye undi muhungu wa Habyarimana, Léon Habyarimana, ari kumwe n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR, Mbarushimana Callixte, mu rubanza rwo kohereza Kabuga Félicien rwaberaga mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris.
Wasobanuye ko Léon na Mbarushimana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baganiriraga imbere y’urukiko, utangira gukeka ko bashobora kuba ari abantu bamenyeranye, bityo kugira ngo ubishimangire, utangira gushakisha ibimenyetso.
Maj Gen (Rtd) Paul Rwarakabije muri raporo y’iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangajwe mu 2008, yasobanuye ko mu myaka Kanziga yahabwaga amafaranga menshi n’urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa, DGSE, yo gufasha FDLR, akayashyikiriza Col Aloys Ntiwiragabo uri mu bashinze uyu mutwe w’iterabwoba.
Ubwo Jandarumori y’u Bufaransa yasakaga urugo rwa Kanziga mu 2016, yabonye mu ikayi ye nimero ya telefone ya Col Ntiwiragabo, ibishimangira ko bari bamaze imyaka irenga 16 bavugana. Icyo gihe, uyu musirikare yari acumbitse mu mujyi wa Orléans kuva mu 2006.
Mu 2011, umugore wa Col Ntiwiragabo yashinze umuryango w’Abanyarwanda baba muri Orléans witwa ARAO (Association des Rwandais de l’agglomération orléanaise). Kuva mu 2016, mwishywa wa Kanziga akaba n’umukobwa wa Protais Zigiranyirazo witwa Clémentine yari mu nama y’ubutegetsi bwawo. African Facts yahishuye ko abandi banyamuryango batanu ba ARAO bakorana bya hafi na Kanziga.
Mu gukomeza gushaka ibimenyetso, uyu muryango wageze kuri mudasobwa abashinzwe iperereza mu Bufaransa bakuye mu nyubako ibamo Jean-Luc, usangamo ubutumwa Léon yandikiye umwe muri babyara be, burimo izina ’Omar’ na ‘Orléans’. Omar ni izina Col Ntiwiragabo yari yarihaye ubwo yabaga muri Sudani ndetse no mu gihe we na bagenzi bashingaga FDLR.
Havumbuwe inyandiko iriho urutonde rw’abashyitsi bitabiriye ibirori byabereye mu rugo rw’umuryango wa Habyarimana mu 2012 ndetse n’ingengo y’imari yakoreshejwe. Mu babyitabiriye harimo bamwe mu bari bakomeye ku butegetsi bwa Habyarimana barimo abahamijwe ibyaha bya jenoside ndetse n’abakekwaho uruhare muri jenoside nka Jean-Chrysostome Nyirurugo.
Nyirurugo ari mu nyandiko yafatiriwe na Polisi y’u Bubiligi iriho urutonde rw’abashinzwe gukusanyiriza inkunga ishyaka PDR riri mu ihuriro MRCD ryashinzwe na Paul Rusesabagina. Umutwe wa FLN ushamikiye kuri iri huriro ni wo wagabye ibitero mu bice byegereye Pariki ya Nyungwe mu 2018 na 2019 ndetse n’ubu uracyakorera mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.
Havumbuwe ikayi ya Kanziga irimo nimero ya telefone ya Gen Janvier Mayanga, umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagize uruhare rukomeye mu guhuza ibikorwa by’abasirikare ba Leta, umutwe wa FDLR ndetse na Wazalendo cyane cyane muri teritwari ya Masisi.
Gen Mayanga yagize uruhare mu ishingwa ry’imitwe yitwaje intwaro ihuje ingengabitekerezo yo kurwanya Abatutsi irimo PARECO. PARECO yifatanyije n’ingabo za RDC kurwanya CNDP ya Gen Laurent Nkunda ndetse na M23 yayikomotseho, kuva mu 2006.
Ubufatanye bwa Gen Mayanga na FDLR bwemejwe bwa mbere n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu 2008 ndetse no mu 2009, aho yavugwagaho gushakira uyu mutwe inkunga. Kuva mu 2012 ubwo M23 yavukaga kugeza ubu, uruhare rw’uyu musirikare mu ntambara rwakomeje kuvugwa.
Mu Ukuboza 2023, Perezida Felix Tshisekedi yagize Gen Mayanga umuhuzabikorwa w’imitwe ya Wazalendo ushinzwe ubutasi. Hari hashize igihe gito iri huriro rishyizwe mu rwego rw’inkeragutabara z’igisirikare cya RDC, ryongera imbaraga mu bufatanye na FDLR.
Nyuma y’aho muri Gashyantare 2025 abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Gen Mayanga, abasirikare bakuru ba RDC ndetse n’abo muri Wazalendo bahungiye mu mujyi wa Uvira, aho Leta yashyize ibiro by’agateganyo by’iyi ntara.
Mu ntangiriro za Kamena 2024, Jean-Luc yagiriye uruzinduko rw’ibanga i Kinshasa, ahura n’abantu bo hafi ya Perezida Tshisekedi ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano za RDC. Nubwo icyamugenzaga kitashyizwe ahabona, bikekwa ko yari muri gahunda yo gushyigikira FDLR.
Nyuma y’ukwezi Jean-Luc avuye i Kinshasa, ibiro bya Perezida Tshisekedi byagaragaje ko RDC yifuza kwakira Abanyarwanda bacumbikiwe by’agateganyo na Niger, barimo Captain Innocent Sagahutu wigeze gushaka kwinjira muri FDLR mu 2017 bikamupfubana.
Gusa Leta ya RDC yahagaritse gahunda yo kwakira aba Banyarwanda nyuma y’aho iyi nyandiko yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi, Antony Nkinzo Kamole, ishyizwe ku karubanda.
African Facts yahishuye ko umugore wa Habyarimana akorana na Ntiwiragabo uri mu bashinze FDLR, Nyirurugo wa hafi ya FLN ndetse na Gen Mayanga
Jean-Luc Habyarimana yagiye i Kinshasa muri Kamena 2024, ahura n’abayobozi bakomeye ba RDC muri gahunda bikekwa ko ari iyo gushyigikira FDLR
Ikiganiro cya Mbarushimana Callixte na Léon ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris ni cyo cyabaye imbarutso y’iri perereza


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *