skol

Umubare w’abarwanyi ba Al Qaeda wikubye inshuro 50

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Raporo y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano igaragaza ko kuva mu 2001 kugeza mu 2025, umubare w’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda wikubye inshuro 50 kuko wavuye kuri 500 ugera ku bihumbi 25.

Al Qaeda yashinzwe na Osama bin Laden mu 1988. Yakangaranyije Abanyamerika muri Nzeri 2001 ubwo abarwanyi bayo bashimutaga indege enye za gisivile, bakazifashisha mu kugaba igitero ku nyubako za World Trade Center i New York, kuri Minisiteri y’Ingabo no muri Pennsylvania.

Nyuma y’iki gitero cyiciwemo abantu barenga 2900, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize imbaraga mu gusenya uyu mutwe, zigaba ibitero bikomeye muri Afghanistan byari bigamije gukuraho Leta y’Abatalibani kuko yashinjwaga kuwuha indaro.

Ubwo bin Laden yicirwaga muri Pakistan muri Gicurasi 2011, abenshi batekerezaga ko Al Qaeda yaciwe amaboko.

Umuhungu we, Hamza bin Laden yiciwe muri Afghanistan, bamwe banzura ko uyu mutwe w’iterabwoba wahuhutse, ariko raporo ya Loni yahishuye ko wakomeje kwiyubaka.

Umuhuzabikorwa w’itsinda ry’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ryateguye iyi raporo, Colin Smith, yatangaje ko uretse na Al Qaeda, undi mutwe w’iterabwoba wa Islamic State na wo utigeze ucibwa intege n’ibitero wagabweho mu bihe bitandukanye.

Smith yagize ati “Ntibarambitse intwaro. Baracyateganya kudutera, baracyabitegura. Ikibazo kiracyahari, dukerensa icyo kibazo cyangwa tukacyirengagiza, ukuri ni uko turi mu kaga.”

Iyi raporo igaragaza ko Al Qaeda ifite ibirindiro mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, kandi ko ikibazo kibera kibi kurushaho ari uko iyi mitwe y’iterabwoba itakigira ahantu hamwe itegurira ibitero bikomeye.

Smith yasobanuye ko bitandukanye no mu 2001, abarwanyi benshi biyunze kuri Al Qaeda batumva ingengabitekerezo yayo ku rwego mpuzamahanga, kuko harimo abayigiyemo bitewe n’ibibazo bya politiki biri mu bihugu byabo n’ababitewe n’ubukene kuko basezeranyijwe guhabwa amafaranga.

Mu 2024 ishami rya Al Qaeda muri Yemen ntiryashoboye kwishyura abarwanyi imishahara, gusa raporo ya Loni igaragaza ko iki kibazo cyakemutse mu 2025.

Mu byo Al Qaeda iri gushyiramo imbaraga muri iki gihe, harimo gushaka abarwanyi bakiri bato kubera ko ari bo byakoroha kwinjizamo ingengabitekerezo yayo, kuko iyi raporo isobanura ko n’abafite imyaka 11 bayinjiramo.

Mu Isi yihuta mu ikoranabuhanga, Al Qaeda ntiyasigaye kuko yifashisha imbuga za internet cyane, ikwirakwizaho amashusho yigisha uburyo bwo gukora ibiturika agenewe cyane abakiri bato. Abarwanyi b’uyu mutwe kandi bakoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu bikorwa byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa