skol
fortebet

Umubyeyi uherutse gukomeretswa n’imbogo i Musanze yitabye Imana

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mukarugwiza Agnes wakomerekejwe n’imbogo iherutse gutorokera mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanzeyitabye Imana.

Sponsored Ad

Inkuru y’imbogo yatorotse muri Pariki y’ibirunga ikazengereza abantu yamenyekanye Kuwa 29 Gicurasi 2022 ubwo yangizaga inyama zo munda z’uyu mubyeyi witabye Imana asize uruhinja rw’amezi.

Mukarugwiza Agnes wari ufite imyaka 34 yaguye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Amakuru dukesha Radiotv10 yaganiriye na bamwe bo mu muryango w’uyu mubyeyi batarahabwa umurambo ngo bawushyingure kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere kikiri mu bikorwa byo gufasha uyu muryango gushyingura umuntu wabo.

Iyi mbogo yarashwe imaze gukomeretsa abantu batatu barimo NyakwigenderaMukarugwiza Agnes n’umwana w’imyaka 13 ndetse n’umugabo wo mu Murenge wa Cyuve.

Uyu mubyeyi wari utuye mu mudugudu wa Kirabo mu Kagari ka Cyabagarura yitabye Imana asize abana batatu barimo uruhinja rw’amezi ane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa