skol

Ngororero: Yabyariye muri ‘Coaster’

Yanditswe: Tuesday 11, Nov 2025

featured-image

Mu karere ka Ngororero, umubyeyi wari kumwe n’abandi bagenzi mu modoka, yafashwe n’ibise mu buryo butunguranye ahita abyara.

Uyu mubyeyi yafashwe n’ibise ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster (Virunga) yavaga mu Mujyi wa Muhanga yerekeza i Rubavu, abagenzi bageze ahitwa Kazabe ho mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero babona uyu mugore atangiye gutaka bamubaza icyabaye.

Umucungamutungo wa Kampani ya Virunga itwara abagenzi, Ndikuryayo Gaspard yabwiye UMUSEKE ko amakuru yahawe avuga ko uyu mubyeyi akimara gufatwa n’ibise abagenzi bagize amahirwe babona imbangukiragutabara (Ambulance) yavaga i Rubavu yerekeje i Muhanga, barayihagarika.

Muganga bamubwiye ko hari umubyeyi umeze nk’uri ku nda, uwo Muganga yinjiye mu modoka saa sita n’igice (12h30 p.m) asohora abagenzi bose, mu kanya nk’ako guhumbya bumva uruhinja rutangiye kurira.

Ati: “Byabaye mu kanya gatoya kuko uwo mubyeyi yahise abyara umwana w’umuhungu.”

Uyu mucungamutungo avuga ko uwari utwaye ikinyabiziga yababwiye ko umugore wabyaye yari yakatishije itike yo kujya mu Murenge wa Bigogwe.

Gusa yavuze ko nta mwirondoro we babashije kumenya, kubera ko ikibazo gitangiye kuba bari bahamagaje ambulance yo mu Bitaro by’Akarere bya Muhororo kugira ngo abaganga bamwiteho.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje guhamagara umuyobozi w’Ibitaro bya Muhororo, William Namanya ntiyitaba, ndetse ndetse ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

Turakomeza dukurikirane inkuru kugeza tumenye imyirondoro y’uwabyaye, n’uko yaje gufashwa.

Umubyeyi yabyariye mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa