skol
fortebet

Umubyeyi wa Magufuli wayoboye Tanzania yitabye Imana

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 26, May 2026

Umubyeyi wa Magufuli wayoboye Tanzania yitabye Imana

Sponsored Ad

skol

Umubyeyi wa John Pombe Magufuli wabaye Perezida wa gatanu wa Tanzania, Suzana Magufuli yitabye Imana azize uburwayi.

Suzana Magufuli yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026, aguye mu rugo rwe ruherereye mu Karere ka Chato gaherereye mu Ntara ya Geita yo muri Tanzania.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umwuzukuru we akaba n’umukobwa wa John Pombe Magufuli witwa Jesca Magufuli abihamirije Televiziyo yo muri iki gihugu yitwa Ayo TV.

Ati “Nyogokuru wacu, Suzana Mussa, yitabye Imana ahagana Saa Moya z’umugoroba aguye mu rugo rwe ruherereye i Chato akaba yazize uburwayi yari amaranye igihe. Ibijyanye no kumushyingura umuryango uzabitangaza nyuma. Imana yaramuduhaye kandi irongeye iramwisubije.”

Suzana Magufuli wapfuye ni umubyeyi wa John Pombe Magufuli wayoboye Tanzania kuva mu 2015 kugeza muri Werurwe 2021 ubwo yitabaga Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa