Umudepite w’Amerika yavuze ko igisubizo ku ntambara ya Congo ari ugushyira M23 mu nzego z’umutekano za leta
Yanditswe: Friday 23, Jan 2026
Umudepite uhagarariye leta ya Texas mu nteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko kwinjiza abarwanyi ba M23 b’Abanyecongo mu nzego z’umutekano za leta kandi ibihugu by’akarere bigakorana mu kubyaza inyungu amabuye y’agaciro ya Congo ko yaba igisubizo cy’intambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa Congo.
Depite Ronny Jackson, umuganga wahoze mu gisirikare cya Amerika, yavuze ibi ku wa kane ubwo komite y’ububanyi n’amahanga mu nteko ya Amerika yari yateranye ngo ibaze leta aho igeze ishyira mu ngiro amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe mu kwezi gushize hagati ya DR Congo n’u Rwanda.
Umukuru w’iyo komite Chris Smith yavuze ko "icy’ingenzi cyane mu masezerano ya Washington", ari ibyiciro bine by’ibikorwa impande zombi ziyemeje, bishingiye ku kuba "u Rwanda rwaremeye kuvana ingabo zarwo [muri Congo] ariko gusa ari uko DRC yubahirije gahunda yemejwe yo gusenya umutwe wa FDLR".
Smith uhagarariye leta ya New Jersey, yavuze ko impamvu-muzi z’iyi ntambara zikomeje "guserura zigasesa n’ahandi", ko umutwe wa FDLR "n’ingengabitekerezo yawo ya jenoside bikomeje kuba impamvu ya mbere y’impungenge za leta y’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo".
Yongeyeho ati: "Ariko, uyu munsi, dufite impamvu yo kwizera ko uduce tw’abarwanyi ba FDLR tugenzurwa na M23 n’u Rwanda, bityo ndifuza kumva amakuru y’ingamba zirimo gufatwa na M23 n’u Rwanda mu kwambura intwaro abo barwanyi."
Sarah Troutman wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, wari waje gutanga ibisobanuro ku ruhande rwa leta, yavuze ko FDLR ari ikibazo giteye inkeke, ko "batakwemererwa gukorera mu burasirazuba bwa Congo.
Ati: "Dukomeza gushishikariza leta ya DRC ko gusenya umutwe wa FDLR, nk’uko babyiyemeje muri aya masezerano, ari ikintu cy’ingenzi, kandi turashaka kubona intambwe zisumbuyeho ziterwa mu gukora ibyo."

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *