Umudepite w’Umufaransa wapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi ashobora guhanwa
Yanditswe: Friday 16, Jan 2026
Umudepite uhagarariye ishyaka RN (Rassemblement National) mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Frédéric-Pierre Vos, ashobora gufatirwa igihano kubera gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo abadepite bo mu Bufaransa bajyaga impaka ku ngengo y’imari ku wa 15 Mutarama 2026, Depite Vos yavuze ko abo batavuga rumwe bihinduye Abatutsi kugira ngo bateme Abahutu, babahora ko ari banini cyane.
Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda, Boris Vallaud na Cyrielle Chatelain bamaganye amagambo ya Vos, bagaragaza ko adakwiye kwihanganirwa kuko bidakwiye ko impaka ku ngengo y’imari zigereranywa n’icyaha cyatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni.
Berville yagize ati "Ibi bivuze byinshi ku rugendo rurerure rugihari kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yemerwe byuzuye."
Depite Jean-Philippe Tanguy wo mu Ishyaka RN na we yababajwe n’amagambo ya mugenzi we, asaba imbabazi mu izina rya bagenzi be.
Yagize ati "Mu izina ry’itsinda ryanjye, ndashaka gusaba imbabazi kubera amagambo ntumva rwose yavuzwe. Twubaha kandi twibuka abazize Jenoside yakorewe mu Rwanda."
Berville na Vallaud bagaragaje ko amagambo ya Vos afite uburemere, basaba ko abadepite barengera bajya bafatirwa ingamba nk’uko biteganywa mu mahame ngengamyitwarire.
Marie-Agnes Poussier-Winsback wari uyoboye iki kiganiro mpaka yamenyesheje abadepite ko ateganya kugeza ikibazo cy’imyitwarire ya Vos kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa kugira ngo harebwe niba uyu mudepite yahanwa.
Depite Vos ntiyemera ko yarengereye. Yabwiye itangazamakuru ko amagambo yavuze atakabaye aca igikuba mu Nteko y’u Bufaransa kuko ngo yari igereranya ry’inkuru yo mu Bugereki, aho abantu bicwaga babanje gupimishwa uburebure bw’ibitanda.
Uyu mudepite ashobora gufatirwa ibihano birimo guhagarikwa by’agateganyo mu gihe runaka, bigendana no guhagarikirwa n’umushahara, cyangwa se agahabwa ubutumwa bumwihanangiriza kugira ngo ntazasubire.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *