Umudepite wa Congo yavuze ko bagiye kwimurira intambara mu Rwanda
Yanditswe: Monday 15, Dec 2025
Depite Willy Mishiki, umuyobozi wungirije w’inyeshyamba za Wazalendo zahawe intwaro na Leta ya RDC, yatangaje ko bari kubara iminsi yo kwisubiza umujyi wa Uvira, bityo intambara bakayimurira ku butaka bw’u Rwanda.
Willy Mishiki, usanzwe ari umudepite uhagarariye Teritwari ya Walikale, azwi nk’umuhezanguni wanga u Rwanda, by’umwihariko Abatutsi, aho akunze kuvuga ko bakwiriye kurimbuka.
Aganira n’ibitangazamakuru byo muri RDC, yavuze ko guhera ku wa 13 Ukuboza 2025, batangiye kubara iminsi 18 yo kwisubiza umujyi wa Uvira, nyuma bakerekeza intambara mu Rwanda.
Yavuze ko imitwe 250 igize ihuriro rya Wazalendo yose yamenyeshejwe ko, nyuma yo kugaruka mu muji wa Uvira, operasiyo ya mbere izaba iyo kwerekeza mu Rwanda.
Ati: “Iyo ni yo misiyo ya mbere. Uyu munsi turi ku wa Gatandatu; bivuze ko mu minsi 18 iri imbere tugomba kwisubiza Uvira, hanyuma tugasubiza intambara iyo yaturutse.”
Depite Mishiki yongeyeho ko atari umukoro wa Wazalendo gusa, ahubwo bireba abanye-Congo bose, kandi ko nta bufasha bakeneye bw’Abanyamerika, Abashinwa n’abandi.
Yagize ati: “Gahunda yacu nitarogowa; tuzaba turi mu Rwanda mu gihe kitageze ku byumweru bitatu.”
Yasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi, kandi akanaba ‘Umugaba w’Ikirenga wa Wazalendo’, kubaherekeza mu rugendo bateganya gutangira.
Mishiki yavuze ko, nibagera mu Rwanda, aba FDLR bari muri Uvira, Lubero, Masisi na Goma ‘nta yandi mahitamo bazagira usibye gutahuka iwabo.’
Si ubwa mbere umutegetsi wa RDC yigambye ko bafite umugambi wo gutera u Rwanda, kuko na Perezida Tshisekedi mu mpera za 2023 yavuze ko igisirikare cye gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma.
Muri Gicurasi 2024, Tshisekedi yabwiye Le Figaro ko agitekereza gutera u Rwanda, ariko ko muri icyo gihe yari agihugiye mu bikorwa byo guteza imbere igihugu.
Ni kenshi abategetsi ba RDC n’u Burundi bagiye bigamba ko bashaka gutera u Rwanda, aho abakuru b’ibi bihugu bavuga ko bashaka gufata Kigali ndetse bagahindura n’ubuyobozi buriho.
Leta y’u Rwanda ntihwema kugaragaza ko uzagerageza gutera ku butaka bwayo azahura n’akaga gakomeye, ko irajwe ishinga n’amahoro no kurinda icyahungabanya abaturage bayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *