skol

Umudepite yatanze umushinga ugamije komeka Greenland kuri Amerika

Yanditswe: Tuesday 13, Jan 2026

featured-image

Umushinga w’itegeko ugamije gutuma Greenland iba leta ya 51 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika watanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko, ukaba wongeye kuzamura impaka ku rwego rwo hejuru kuri uwo mugambi wa Perezida Donald Trump.

Trump aheruka kuvuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba kwigarurira Greenland, ikirwa cyahoze gikolonizwa na Denmark.

Donald Trump avuga ko kucyigarurira bigamije gukumira u Burusiya n’u Bushinwa, kuko avuga ko ibyo bihugu byombi bishobora kukigarurira mu gihe itabikora mbere.

Umushinga w’itegeko witwa Greenland Annexation and Statehood Act, watanzwe na Randy Fine, umudepite wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicain ukomoka muri Leta Florida, ku wa Mbere.

Ni umushinga wemerera perezida gukomeza intambwe zose zikenewe kugira ngo igihugu cyigarurire cyangwa cyiyomekeho Greenland.

Utegeka ko hakorwa raporo isobanurira Inteko mu magambo, intambwe zikenewe kugira ngo iki kirwa kibe cyakwinjizwa ku mugaragaro mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yabwiye abanyamakuru ko kugira ikirwa cya Greenland ari kimwe mu by’ingenzi Perezida Donald Trump yashyize imbere, nubwo nta gihe runaka cyo kubikora cyashyizweho.

Leavitt yavuze ko nta gahunda y’igihe izwi yo gutangira icyo gikorwa.

Denmark ikomeje kugaragaza ko Greenland itazagurishwa cyangwa ngo yomekwe ku kindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Ambasaderi wayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jesper Moller Sorensen, yagaragaje ko ejo hazaza h’iki kirwa hagomba gufatirwa ibyemezo n’abaturage bacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa