skol
fortebet

Umugabo wari umaze gushikuza telefone yapfiriye mu mukoki i Gatsata

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Thursday 16, Jul 2026

Umugabo wari umaze gushikuza telefone yapfiriye mu mukoki i Gatsata

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Hakizimana Bosco yapfuye nyuma yo kugwa mu mukoki wo mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, nyuma y’uko akekwaho gushikuza umuturage telefone.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nyakanga 2026, mu gace kazwi nka Rwananiyembwa.

Amakuru ava mu baturage bavuga ko Bosco yari amaze kwambura umuturage telefone, agahita yiruka ashaka guhunga. Mu gihe yari arimo guhunga, ngo yasimbutse umukoki ariko ntiyawugeraho neza, agwa mu mwobo muremure ahita ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje iby’aya makuru, avuga ko Polisi yabimenye kandi ko iperereza ryahise ritangira.

Yagize ati: “Twamenye ko Hakizimana Bosco wari umaze gushikuza umuturage telefone yagwiriye mu mwobo ufite ubujyakuzimu bwa metero hafi 10, ahita apfa.”

Nyuma y’iyi mpanuka, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa n’imodoka yabugenewe mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana ibisobanuro byose by’ibyabaye nkuko UKWELITIMES yabitangaje.

Ibi byongeye kwibutsa abaturage kwirinda ibikorwa by’ubujura no kwitwararika ahantu hashobora guteza impanuka, cyane cyane mu gihe cyo guhunga cyangwa kwiruka mu buryo butizewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa