Umugabo yatwaye igare amaze guterwa icyuma kirekire mu mutwe n’abagizi ba nabi [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018
Umunya Afrika y’Epfo witwa Shaun Wayne w’imyaka 34,yateye benshi ubwoba ubwo yagaragaraga mu muhanda atwaye igare kandi mu mutwe we hashinzemo icyuma yatewe n’abagizi ba nabi bashakaga kumwambura igare.
Uyu mugabo yarwanye n’aba bagizi ba nabi babiri bamutegeye mu nzira bashaka kumwambura iri gare,arabakubita gusa bamutera icyuma yirukankira ku bitaro atwaye igare rye.
Shaun yakuye umutima abashinzwe kwakira abarwayi mu bitaro yagiye kwivurizamo,bavuza induru kubera amaraso menshi yavaga mu mutwe nyuma yo guterwa iki cyuma.
Uyu mugabo yatewe icyuma n’umwe mu bagizi ba nabi ubwo yarimo akora imyitozo ku igare hafi y’umujyi wa Cape Town,aza kubiyambura yerekeza ku bitaro.
Uyu mugabo yagize amahirwe cyane kuko iki cyuma aba bagizi ba nabi batagiteye mu cyico,bifasha abaganga kumuvura arakira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *