skol
fortebet

Umugabo yishe umwana we kubera ibiryo

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 06, May 2026

Umugabo yishe umwana we kubera ibiryo

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo muri Uganda mu gace ka Mughete, Zalimon Bwambale, yishe umwana we ubwo yatonganaga n’umugore we bapfa ibiryo.

Uyu mugabo yishe uyu mwana ku wa 4 Gicurasi 2026, nyuma yo gutaha mu gicuku agasanga iwe batetse ibishyimbo n’umutsima w’amasaka akarakara agatangira gutonganya umugore amubwira ko ashaka ibindi biryo bitari ibyo.

Umuyobozi w’aka gace ka Mughete, Robert Bwambale, yasobanuye ko ari aho imvururu zaturutse batangira kurwana umugore aheka umwana agira ngo ave muri urwo rugo.

Nyuma y’aho nibwo uwo mugabo yafashe umuhini agira ngo awukubite umugore we, ufata wa mwana yari ahetse ahita apfa.

Uyu mugabo yahise ahunga ariko abaturage baramwishakira bamushyikiriza inzego za polisi ajyanwa gufungwa.

Polisi igaragaza ko nyuma abaturage baje kugaruka gutera ku sitasiyo ya polisi yari afungiyeho basaba ko bajya kumwihanira, ibyatumye yimurwa ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kisinga.

Abaturage basanzwe baturanye n’uyu mugabo bagaragaje ko uyu muryango usanzwe urangwamo amakimbirane, ndetse uyu mugore akunze guhunga nijoro bitewe n’uko umugabo akunze gutahana amahane cyane cyane iyo atashye atinze nk’uko byavuzwe na Vangirina Mbambu.

Ati “Iyo atashye mu gicuku intonganya ze ziradukangura twese. Umugore akunze guhunga iryo joro ngo atabare ubuzima bwe n’ubw’umwana we.”

Polisi yo muri Uganda yongeye kwibutsa ko ihohoterwa buri gihe rigira ingaruka zitari nziza, bityo abantu bakwiye kuryirinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa