Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo yasabiwe gutabwa muri yombi
Yanditswe: Thursday 07, Aug 2025
Ubushinjacyaha bwo muri Koreya y’Epfo bwasabye urukiko gushyiraho impapuro zo guta muri yombi Kim Keon Hee, umugore wa Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida w’iki gihugu.
Kim Keon Hee ashinjwa ibyaha byinshi birimo ruswa ndetse no guhindura ibiciro ku isoko ry’imari n’imigabane mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi bije nyuma y’aho umugabo we wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, afunzwe azira gushyiraho itegeko ry’ibihe bidasanzwe bya gisirikare mu mpera za 2024. Ashinjwa ibyaha birimo kwigomeka no kugumura abaturage abangisha ubuyobozi buriho.
Umushyinjacyaha Mukuru, Oh Jung-hee, yabwiye abanyamakuru ko ku wa 7 Kanama 2025 basabye Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi Kim.
Yakomeje avuga ko Kim akurikiranyweho ibyaha birimo kurenga ku mategeko agenga isoko ry’imari n’imigabane, agenga ishoramari ndetse n’agenga inkunga za politiki.
Mu gihe Urukiko rwatanga impapuro zo guta muri yombi Kim, byaba ari bwo bwa mbere bibaye mu mateka ya Koreya y’Epfo, ko umugore w’uwahoze ari Perezida afungwa.
Ku wa 4 Mata 2025, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Koreya y’Epfo rwafashe umwanzuro wo kweguza bidasubirwaho Yoon Suk Yeol ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *