Umugore wa Alexei Navalny yongeye gushinja Putin kwicisha umugabo we
Yanditswe: Thursday 18, Sep 2025
Umugore wa Alexei Navalny, Yulia Navalny, yongeye kuvuga ko umugabo we yishwe arozwe, ku mategeko yatanzwe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Alexei Navalny yari impirimbanyi irwanya ubutegetsi bwa Putin, aho yamenyekanye cyane binyuze mu kugaragaza ruswa yugarije ubuyobozi bw’u Burusiya inyuzwa mu cyenewabo, kwikubira imitungo n’ibindi.
Yashyize hanze amashusho y’inyubako y’agatangaza bivugwa ko ifite agaciro ka miliyari 1$, ikavugwaho kuba iya Perezida Putin. Yakunze kandi kwerekana uburyo Putin n’abandi bantu be ba hafi bagiye bigwizaho umutungo wa Leta, ndetse aza no kwamagana bikomeye intambara u Burusiya bwagabye muri Ukraine.
Mu 2020, uyu mugabo yaje kurogwa ubwo yari muri Siberia, ajyanwa mu Budage igitaraganya ahamara iminsi yivuza, aza gutora mitende ariko umubiri we bigaragara ko wacitse intege.
Nyuma yo kugirwa inama n’inshuti ze akabyanga, Navalny yasubiye mu Burusiya mu 2021 akomeza ibikorwa byo kwamagana Putin n’abandi bantu be ba hafi, gusa kuri iyi nshuro aza gutabwa muri yombi ashinjwa ’ubuhezanguni’ n’ibindi byaba bigamije kugumura abaturage.
Ni ibyaha byari bishingiye ku bukangurambaga yagendaga akora hirya no hino mu gihugu, bugakurura abantu benshi.
Urukiko rwamukatiye imyaka 19 y’igifungo ndetse ajyanwa muri gereza, gusa akomeza gukora bya bikorwa bye by’ubukangurambaga akoresheje inyandiko n’ubundi buryo.
Muri Gashyantare 2024, nibwo byavuzwe ko uyu mugabo yapfuye, ariko abamushyigikiye barimo n’umugore we bahita batera hejuru, bavuga ko uru rupfu rushidikanywaho ndetse ko ashobora kuba yishwe ku mategeko yatanzwe na Perezida Putin.
U Burusiya bwavuze ko uyu mugabo yapfuye ubwo yari arimo gutembera hanze, nyuma y’uko yari amaze gufata ifunguro rya Saa Sita. Bavuze ko yikubise hasi agahita apfa ako kanya, bashimangira ko ibikorwa byo kugerageza kumuvura nta kintu byatanze.
Icyakora icyarushijeho gutera abantu impungenge, ni uburyo umurambo w’uyu mugabo watinze guhabwa umuryango we, benshi bibaza impamvu yabyo.
Kera kabaye uyu mugabo yaje gushyingurwa, gusa muri icyo gikorwa, bamwe mu bari bamushyigikiye babasha gufata bimwe mu bice by’umubiri we barabibika, ndetse baza kubigeza hanze y’igihugu kugira ngo bijye gukorerwa isuzuma, hamenyekane icyishe uyu mugabo.
Yulia yavuze ko mu masuzuma abiri yakorewe mu bihugu bibiri bitandukanye, yose yerekanye ko Alexei yishwe n’uburozi, gusa yirinze gutangaza ubwo ari bwo ndetse n’ibihugu cyangwa laboratwari zakorewemo iryo suzuma.
Ati "Laboratwari zo mu bihugu bibiri zahurije ku mwanzuro w’uko Alexei yishwe, by’umwihariko, arozwe."
Uyu mugore yongeyeho ko Putin ari we watanze itegeko ryo kumwica.
Ati "Vladimir Putin ni we wishe umugabo wanjye, Alexei Navalny."
Uyu mugore kandi yerekanye amafoto avuga ko yafatiwe mu cyumba cya gereza aho nyuma y’uko Alexei Navalny ahakuwe. Ni amafoto agaragaza ibirutsi byinshi hasi. Yanavuze ko abatangabuhamya bari muri gereza, barimo n’abarinzi, bavuze ko babonye Alexei ari kwigaragura hasi, ari gusamba.
Yulia yasabye laboratwari zakoze aya masuzuma, gushyira hanze imyanzuro zagezeho kugira ngo rubanda barusheho kwizera ukuri kwe.
Ubuyobozi bw’u Burusiya ndetse n’Ibiro bya Perezida Putin byahakanye aya makuru.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *