Umugore wa Colonel Ruhinda yanyomoje abavuze ko yashimuswe na RDF
Yanditswe: Wednesday 29, Oct 2025
Mu bahoze ari inkingi za mwamba z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR harimo Ruvugayimikore Protogène wamenyekanye nka ‘Colonel Ruhinda Gaby’. Yayoboraga abakomando bawo bazwi nka CRAP (Commando de Recherche et d’Action en Profondeur).
Col Ruhinda yiciwe muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ukuboza 2023. Abahoze muri FDLR bahamya ko urupfu rwe rwaturutse ku kagambane yagiriwe na bagenzi be bo muri uyu mutwe.
Uyu murwanyi yavukiye mu yahoze ari Segiteri Mwiyanike, Komini Karago mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu 1970. Ubu ni mu Murenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu.
Muri Gicurasi 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakomezaga, Ruhinda yaretse kuvura amatungo, ajya kwiga amasomo y’igisirikare muri ESM i Nyanza, ayakomereza muri Kigeme mu burengerazuba.
Ingabo za RPA Inkotanyi zibohora u Rwanda muri Nyakanga 1994, Ruhinda n’abandi bahoze mu ngabo zatsinzwe n’Interahamwe bahungiye mu burasirazuha bwa RDC, babanza kuba mu nkambi nk’impunzi.
Ubwo impunzi z’Abanyarwanda zarengaga miliyoni ebyiri zatahaga mu 1997 no mu 1998, Ruhinda we yagiye muri Masisi, ajya mu mutwe wa ALiR wahindutse FDLR. Aho yakozemo inshingano nyinshi, kugeza atangiye kuyobora CRAP.
Mu 2001, Ruhinda yashakanye n’Umunyarwandakazi Claudine Mukamana wari ufite imyaka 19. Uyu murwanyi yakubiswe inkoni 300 kuko abarwanyi ba FDLR bari barahawe amabwiriza yo gushaka mu gihe bari kuba bageze ku ntego yo gufata u Rwanda.
Ruhinda yakuye umuryango we muri Masisi, awimurira muri Rutshuru, nyuma ujya mu mujyi wa Goma. Ubwo AFC/M23 yafataga Goma tariki ya 27 Mutarama, Mukamana n’abana be ni ho bari bakiri.
Nk’uko KT Press yabitangaje, Mukamana ahamya ko i Goma habaga imiryango ya bamwe mu bayobozi ba FDLR kandi ko ubwo AFC/M23 yafataga uyu mujyi, yarahunze, we afata icyemezo cyo kuhaguma, atangira gutekereza gutaha mu Rwanda.
Kwanga kuva i Goma ubwo AFC/M23 yafataga uyu mujyi byagize ingaruka kuri Mukamana kuko hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko ashobora kuba ari intasi y’u Rwanda. Ni bwo benshi bari baziranye muri FDLR batangiye guhindura imirongo ya telefone kugira ngo atazongera kubavugisha.
Ati: "Abagore benshi twari dufite byinshi duhuriyeho, nk’abagore b’abayobozi bo muri FDLR, bahinduye nimero za telefone kugira ngo ntabahamagara. Kugeza uyu munsi, sinzi aho bari. N’uyu munsi, umukobwa wanjye yarashatse kandi aracyari i Goma ariko sinahishura amazina ye cyangwa aho atuye kubera ko FDLR bamuhiga.”
Muri Werurwe 2025, Abanyarwanda barwanya Leta y’u Rwanda biganjemo ababa i Burayi, batangiye gukwirakwiza ibinyoma bivuga ko Mukamana, abana be barindwi ndetse n’umwuzukuru bashimutiwe i Goma, ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi ba AFC/M23 babajyana ahantu hatazwi.
Nyuma y’amezi menshi ibi binyoma bikwirakwiye, Mukamana yatangaje ko ari we wifatiye icyemezo cyo gutaha mu Rwanda hamwe n’abana be, kugira ngo yubake ubuzima mu ituze, amahoro n’umutekano.
Mu Rwanda, Mukamana ahamya ko abayeho mu buzima butandukanye cyane nubwo yabagamo muri RDC kuko ho ntiyashoboraga kumara iki gihe cyose atumvise urusaku rw’imbunda. Ashimangira ko amahoro asendereye urwamubyaye.
Mukamana yagize ati: "Maze amezi menshi ntumva urusaku rw’imbunda. Ni ubwa mbere maze iki gihe cyose ntumva urwo rusaku mu buzima bwanjye. Hano hari amahoro. Abana banjye barahakunda kubera ko hatekanye. Bafite inshuti, basubiye ku ishuri. Umutima wanjye uratuje kuko singifite impamvu yo kwihisha.”
Si Mukamana gusa wahisemo gutaha, kuko kuva AFC/M23 yafata Goma, hari abandi Banyarwanda benshi batashye mu byiciro bitandukanye, bagaragaza ko bari barambiwe gufatwa bugwate n’umutwe wa FDLR.
Aba Banyarwanda bataha bigizwemo uruhare n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, bagashyira mu nkambi z’agateganyo nka Nkamira mu Karere ka Rubavu na Nyarushishi muri Rusizi, mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.
Umugore wa Colonel Ruhinda yanyomoje abavuze ko yashimuswe na RDF

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *