skol
fortebet

Umugore wa Kenyatta yemeye gutera inkunga umushinga wa Nyirakuru wa Obama

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2017

Sponsored Ad

Madamu Margaret Kenyatta Umufasha w’umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yahuye Mama Sarah Obama Nyirakuru w’uwahoze ari umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama ndetse bagirana ibiganiro aho uyu Madamu Margaret Kenyatta yemereye Sarah Obama gufasha umushinga yatangiye witwa Mama Sarah Obama Foundation (MSOF) uzwiho gufasha abakene, imfubyi n’ abagore batishoboye.
Margaret Kenyatta na Mama Sarah Obama
Ikinyamakuru Plive.co.ke cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko uyu mukecuru (...)

Sponsored Ad

Madamu Margaret Kenyatta Umufasha w’umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yahuye Mama Sarah Obama Nyirakuru w’uwahoze ari umukuru wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama ndetse bagirana ibiganiro aho uyu Madamu Margaret Kenyatta yemereye Sarah Obama gufasha umushinga yatangiye witwa Mama Sarah Obama Foundation (MSOF) uzwiho gufasha abakene, imfubyi n’ abagore batishoboye.


Margaret Kenyatta na Mama Sarah Obama

Ikinyamakuru Plive.co.ke cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko uyu mukecuru Mama Sarah Obama yatangije uyu mushinga mu rwego rwo gufasha abana b’imfubyi, ababyeyi batishoboye by’ umwihariko mu gufasha abana babo kubaha uburezi bwiza no kubafasha kujya ku mashuri nyuma yo kubona ko hari abana benshi b’imfubyi babaye, ndetse n’ababyeyi batishoboye we abonako bitaribikwiye kuba bahangayitse bigeze aho.


Margaret Kenyatta aganira na Mama Sarah Obama

Mama Sarah Obama ubwo yatangizaga uyu mushinga we muri 2014 yagize ati “ Mbabazwa cyane no kubona impamvu ahanini zitera imfu ku bana ndetse n’ababyeyi kandi zigaragara ndetse bishoboka ko zashakirwa umuti, ntibyaribikwiriye kubaho, niyo mpamvu mpisemo gukora uyu mushinga utoroshye, gusa ndizerako uzashobora nibura kugabanya iki kibazo.”


Perezida Uhuru Kenyatta na Mama Sarah Obama

Mu biganiro Madamu Margaret Kenyatta yagiranye na Mama Sarah Obama yashyigikiye uyu mushinga yemera ko agiye kumutera inkunga uwo mushinga ugashyirwa mubikorwa ndetse bakanawagura ukagera kuri benshi.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yahaye igihembo uyu mukecuru kubera umushinga we wo gufasha abatishoboye.

Ibitekerezo

  • Four to five associated with this veggie juice has to be consumed weekly to get the desired result. Core maca from the supplier energetix is surely an herb that tests quite well for many males.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa