skol
fortebet

Umugore wa Perezida wa Brésil yatutse Elon Musk igitutsi nyandagazi

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 18, Nov 2024

Umugore wa Perezida wa Brésil yatutse Elon Musk igitutsi nyandagazi

Sponsored Ad

skol

Umugore wa Perezida wa Brésil, Janja Lula da Silva, yatukiye mu ruhame umuherwe Elon Musk ubwo yari ari kugeza ijambo ku bitabiriye inama ishamikiye kuri G20 igihugu cye kizakira mu minsi mike.

Ubwo Janja yari ari kuvuga, hafi ye haje kuvugira ihoni ry’ubwato, riramurogoya yibaza ibibaye. Ati “Ndakeka ari Elon Musk, ntabwo gutinya” arandije ati “f**k you, Elon Musk”.

Musk hadashize akanya gato, yagiye kuri X maze ubwo butumwa abuherekesha emoji ziseka arangije aravuga ati “Bazatsindwa amatora ataha”.

Mu Ukwakira, Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil bwakomoreye urubuga nkoranyambaga rwa X nyuma y’igihe kirenga ukwezi rufunzwe rushinjwa ko nta buryo rushyiraho mu gukumira ibihuha birukwirakwizwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa