skol

Umugore wa Trump yakoresheje Indirimbo ya Bad Bunny, bamwe bagwa mu kantu

Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026

featured-image

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, yakunze indirimbo ya Bad Bunny wangwa n’umugabo we Donald Trump. Ibi byateye impagarara ku mbuga nkoranyambaga kuko abazikoresha baketse ko hari ibitagenda neza muri uru rugo.

Ku wa gatandatu tariki ya 21 Gashyantare ni bwo Melania Trump yasangije abamukurikira kuri Instagram ubutumwa buri mu ifoto imugaragaza yambaye ikanzu yari yambaye muri 2025 mu bibori umugabo we yiyamamarizagamo kuba perezida wa Amerika. Kuri ubu butumwa, yongeyemo indirimbo "DtMF" ya Bad Bunny.

Ati “Iki gihangano cy’agahebuzo kigaragara mu mabara y’umukara n’umweru, kigaragaza umwimerere nyakuri w’Abanyamerika, ubuhanga buhanitse, ndetse n’ubuhanzi butagibwaho imipaka.”

Ibi byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bibazaga impamvu uyu mugore yahisemo gukoresha iyo ndirimbo ya Bunny wanzwe na Trump, umugabo wa Melania.

Umwe ati “Ntekereza ko umugabo wawe adakunda indirimbo ze”. Ku rundi ruhande, hari n’abamushyigikiye bati “Ni byiza gukoresha iriya ndirimbo, Madamu wa Perezida wacu afite amahitamo meza cyane mu bijyanye n’umuziki.”

Ubwo Bad Bunny yari amaze gutaramira abantu hagati mu mukino wa Super Bowl ya 2026, yahise ashyirwa mu majwi yo kutavugwaho rumwe muri Amerika kubera ukuntu uyu umuririmbyi w’Umunya-Puerto Rico utari Umunyamerika wuzuye yahawe ayo mahiwe yo gutaramayo.

Ubwo Bad Bunny yataramaga yagaragaje ibimenyetso byinshi biranga umuco wa Puerto Rico anashyira hejuru ibendera ry’igihugu cye.

Perezida Trump yatangaje ko Bad Bunny ari we muhanzi wabihije ibirori bya Super Bowl mu mateka ya Amerika.

Bad Bunny, amazina ye ni Benito Antonio Martínez Ocasio, yanenze cyane umugambi wa Trump wo gukura abimukira muri Amerika. Yanzuye gusubika ibitaramo bye yari afite muri Amerika mu ruhererekane rw’ibitaramo bizenguruka Isi kubera uyu mugambi Trump afite ku bimukira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa