skol

Umugore wa Tshisekedi yamusabiye amasengesho

Yanditswe: Monday 09, Mar 2026

featured-image

Umugore wa Perezida Félix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru, yasabye Abanye-Congo gusengera umugabo we kugira ngo azashobore gutsinda intambara nyinshi ari kurwana.

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byabereye ku cyicaro cy’ishyaka UDPS mu mujyi wa Kinshasa ku wa 8 Werurwe 2026, Nyakeru yavuze ko umugabo we ari kurwana intambara z’umubiri n’iz’umwuka.

Nyakeru yagaragaje ko intambara umugabo we ari kurwana zikomeye, bityo ko kugira ngo azitsinde bisaba gukora amasengesho y’iminsi myinshi.

Yagize ati "Ni ukuri dukomeze tumushyigikire mu masengesho yacu kandi Imana ibibahere umugisha kubera ko nzi ko muzabikora."

RDC yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo ibijyanye n’ubukungu, imibereho y’abaturage n’umutekano mu bice bitandukanye, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu gihe ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, Tshisekedi akomeje gukora ibishoboka kugira ngo Leta ya RDC ibyisubize, yifashishije imbaraga za gisirikare n’iza dipolomasi.

AFC/M23 yarahiye ko idateze kuva mu bice igenzura mu gihe ibibazo byatumye ifata intwaro birimo ubugizi bwa nabi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda bitarakemuka, ahubwo ko nikomeza guterwa, izirwanaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa