skol

Umugore warashe kwa Rihanna ashobora gufungwa burundu

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2026

featured-image

Ivanna Ortiz w’imyaka 35 y’amavuko, ushinjwa kurasa ku nzu ya Rihana na A$AP Rocky iherereye i Beverly Hills, ashobora gukatirwa gufungwa burundu nyuma y’uko ashinjwe ibyaha 14 byo mu rwego rwo hejuru birimo no kugambirira kwica.

Ku wa 10 Werurwe 2026, uyu mugore yatangiye gukurikiranwaho icyaha cyo kugambirira kwica nk’uko People yabitangaje.

Yashinjwe kurasa abigambiriye kandi yitwaje intwaro/imbunda ku bushake nubwo abagize umuryango wa Rihanna batigeze bagerwaho n’amasasu akabakaba 10 yarashe aho baba.

Ortiz kandi ashinjwa ibindi byaha 10 bitandukanye by’ubugizi bwa nabi bwifashishije imbunda yo mu bwoko bwa pisitori. Hari n’ibyaha bitatu bitandukanye bindi byo kurasa ku nzu zituwemo cyangwa imodoka zibamo abantu.

Umushinjacyaha w’i Los Angeles, Nathan J. Hochman, yavuze ko kurasa ahatuwe cyane bishyira ubuzima mu kaga.

Ati “Turashima ko nta wakomerekejwe n’iri raswa. Ariko iri hohoterwa ritagize icyo rigendeyeho ntabwo rizihanganirwa muri sosiyete yacu. Abo bagizi ba nabi bazisanga bagiye kuba imfungwa n’abaroko bacu”.

Nahamwa n’ibyaha aregwa, Ortiz ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, aho umuntu agumammuri gereza ubuzima asigaje ku Isi bwose.

Biteganyijwe ko azitaba urukiko bwa mbere ku wa 25 Werurwe muri uyu mwaka. Bizaba ari ukugira ngo yiregure ku byaha aregwa.

Ku mugoroba wo ku wa 9 Werurwe 2026 Rihanna yahise ahunga urugo rwe by’agateganyo ku bw’umutekano we, ndetse ntibiramenyekana niba Rihanna yaba aziranye n’uyu mugore.

Ortiz uvuka muri Leta ya Florida muri Amerika, yahise atabwa muri yombi nyuma yo kurasa kwa Rihanna nyuma aza kurekurwa atanzwe ingwate y’amafarannga. Yatangaje ko yabitewe n’uburozi, ishyari n’ubusambo ashinja Rihanna.

Uyu mugore si ubwa mbere afunzwe kuko muri 2023 yatawe muri yombi azira kubangamira no guhohotera John Doe bahoze babana nk’umugore n’umugabo. Bapfaga umwana babyaranye.

Uyu mugore ni we warashe kwa Rihanna amushinja ubujura, ishyari n’uburozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa