
Umugore w’Ubuyapani, Tomiko Itooka wari ufite imyaka 116 n’agahigo ko kuba umuntu ukuze kurusha abandi ku Isi, yapfuye ku wa 29 Ukuboza 2024.
Urupfu rwe rwemejwe n’inzego z’ubuzima kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2025.
Tomiko, wavukiye mu Mujyi wa Osaka mu Buyapani ku wa 23 Gicurasi 1908 yari yarahawe agahigo na Guinness World Records muri Nzeri 2024 nyuma y’urupfu rwa Maria Branyas Morera w’imyaka 117.
Uyu mukecuru yari yarabyaye abana bane barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.
Akiriho yakundaga kuvuga ko ibanga ry’ubuzima bwe bwiza n’imyaka myinshi ari urukundo yakundaga imineke n’ikinyobwa cya Calpis cyo mu Buyapani.
Nyuma y’urupfu rwe agahigo ko kuba umuntu ukuze cyane ku Isi kahawe Inah Canabarro Lucas, umubikira wo muri Brazil ufite imyaka 116.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *