skol

Umuhanda Muhanga-Kamonyi wongeye kuba nyabagendwa

Yanditswe: Monday 16, Feb 2026

featured-image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga Kamonyi wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 15 hari ikamyo yari yawugiriyemo ikibazo, bikabangamira urujya n’uruza.

Iyi kamyo yitambitse mu muhanda ahagana saa Yine z’Ijoro, Polisi y’u Rwanda ihita itangaza ko “ikamyo yagiriye ikibazo mu murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi urenze ku Rwibutso, bitumye habaho kubangamirwa k’urujya n’uruza mu muhanda Kamonyi - Muhanga.”

Ku isaha ya saa Kumi n’Ebyiri na 15’ Polisi ibinyujije kuri konti yayo ya X yongeye kuvuga ko “umuhanda Kamonyi - Muhanga wabaye nyabagendwa.”

Mu mpera za 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi atantu asoza umwaka mu Ntara y’Amajyepfo habaye impanuka zo mu muhanda zikomeye 65 zica abaturage 53.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa