Umuhanzi Bruce Melodie yasabye ko umuziki wakongerwa mu bukerarugendo bw’u Rwanda
Yanditswe: Friday 06, Feb 2026
Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda Bruce Melodie yagaragaje ko umuziki n’abahanzi ubwabo bameze nk’ingagi kuko nabo binjiza amadovize binyuze mu bihangano byabo abishingiraho asaba ko umuziki wakongerwa mu bukerarugendo buteza imbere u Rwanda.
Bruce Melodie avuga ko abakora umuziki bashimira urwego umuziki ugezeho mu Rwanda agereranyije n’aho umaze kugera cyane ko ari uruganda rwatangiye gukora rutinze ugereranyije n’icuraburindi Igihugu cyari kivuyemo rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gashyantare 2026, ubwo yari mu kiganiro cyatambutse mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano wateranye kuba ku nshuro ya 20.
Yagize ati: “Umuziki ni umurimo uhanga indi mirimo,abantu bagenda babisobanukirwa abafana bariyongera nshimira n’abahanzi babitangiye kuko umuziki waragiye urakura kugeza ubu hari uruhare rw’ubuhanzi ku musaruro mbumbe w’Igihugu rusaga 5%.
Ariko ntitunyuzwe kubera ko inzira iracyari ndende, ntabwo turagera aho twifuza kugera, turifuza gutanga 20, 30 % cyangwa se tukanarenzaho.”
Bruce Melodie yakomeje agaragaza ukuntu umuziki uramutse witaweho byatanga umusaruro urenze ku wo watanganga kubera umuziki utagira umupaka kandi umuntu wese awumva atitaye ku rurimi umuhanzi yaririrmbyemo akabona ushyizwe mu bukerarugendoi byatanga umusaruro ku mpande zombi.
Ati: “Buriya twebwe nitwe ‘Ngagi’ buriya umuziki winjiza mu Madevize,Umuziki wambuka umupaka nta Viza, upfa kuba ufite murandasi wambona, iyo nasohoye indirimbo urambona kandi n’ibitaramo dutumirwamo hanze y’Igihugu twishyurwa mu madevize.
Ni ukuvuga ngo ni uruganda ntekereza ko rwitaweho rukanongerwa mu bukerarugendo, ubuhanzi bwakurura abantu benshi, icyo turagisaba kandi turabasezeranya ko tuzabikora neza abitabiriye bakajya banyurwa.”
Bruce Melodie yanatanze ingero z’indirimbo ze zirimo Fou de Toi yakoreye hamwe mu hantu nyaburanga i Karongi bigatuma harushaho kumenyekana, Pom Pom yafatiye amashusho yayo muri ihuriro ry’imihanda ya Sonatube n’izindi avuga ko abikora agamije kwereka ubwiza nyaburanga bw’Igihugu cyamubyaye.
Uwo muhanzi yitabiriye Umushyikirano 20, nyuma y’uko asoje uruzinduko rwo kumenyekanisha indirimbo Pom Pom yakoranye n’abarimo Diamond Platinumz muri Tanzania akanahura na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Amb.Gen.Patrick Nyamvumba amusangiza imwe mu mishinga ateganya gukora igamije guhuza imico n’imyidagaduro by’Abanyarwanda n’Abanya Tanzania.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *